Umusaza Bicamumpaka Elias, ufite imyaka 71, utuye mu Mudugudu wa Buruseli, mu Kagari ka Murambi, mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, nyuma yaho Mama Urwagasabo TV, ikoze inkuru yo kumukorera ubuvugizi, mu kwezi kwa Kane uyu mwaka, nk’umuturage utishoboye ukeneye ubufasha, kugeza na nubu we n’abaturanyi be bagaragaza ko imibereho ye itameze neza muri rusange.
.
Avuga ko ahubwo Meya, yageze muri uno murenge bamwe mu bayobozi baramumuhisha kubera iki kibazo yakigejeje mu itangazamakuru, bityo abura uko akimugezaho ngo agikemure.
Agira ati " Nanjye narindi k’umurenge, nicaye abandi bari kubyina, nta mbaraga narimfite zo guhagarara, Mudugudu abonye Meya ageze hano hirya, Goronome aramubwira ati genda umuzane, ntabwa Meya yamubona mu maso, ntabwo twamukira".

Yakomeje agira ati " Icyo nsaba leta ni ukumpa iyo VUP, nabona icyamfasha kuko nta mbaraga mfite".
Bagaragaza kandi, Uyu musaza ubusanzwe ubu mu nzu wenyine, ndetse binagaraga ko afite intege nkeya, kandi n’akazi ko gutega amafuku akora, nako ubwako kadahahije ngo abashe kubona icyo kurya, dore ko naya mafuku atega hari igihe ayabura, bityo kubona ibyo kurya kuri we bikaba ari ikibazo, kandi nta mbaraga afite zo gukora imirimo y’ingufu.
We ndetse naba baturanyi be kandi bagaragaza ko hari bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bagira uruhare mu kumupyinagaza, bagasaba leta kumufasha akajya ahabwa ubufasha bwagenewe abatishoboye, bukamufasha guhangana n’imibereho mibi abayemo, nkuko bigarukwaho kandi na Gasengayire Keresesiya, akaba ari umuturanyi we.
Ati " Leta ikwiye kumuha ubwishingizi, nkubwo baha abandi, nkaba ngaba baha VUP, babasaza badashoboye gukora, uri kubona ko anashaje, uri kubona ko nta ntege".
Ibi kandi bishimangirwa n’undi muturanyi we watubwiye ko yitwa Muhawenimana, nawe wemeza ko Bicamumpaka imibereho ye itameze neza.
Nawe yungamo.agira ati " Bagakwiye kwiga kuri icyo kibazo, bakareba ukuntu bamufasha, bakamuha wenda ka VUP kariya baha abasaza n’abakecuru".
Mu kwezi kwa Kane ubwo twakora iyi nkuru Ubuyobozi muri kano Karere ka Rutsiro, bwemereye umunyamakuru wa MamaUrwagasabo TV, ko agiye gufashwa, icyakora, kugeza nanubu bigaragara ko ntacyo arafashwa kigaragara mu kuzamura imibereho ye.
Ubwo twategura iyi nkuru, Bisengimana Janvier, akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, tukamusaba kugira icyo ibi abivugaho, yatwohereje ubutumwa bugira
buti " Bicamumpaka twamuhaye ubufasha bwo kubona icyo kurya. Uyu mwaka tugiye gutangira w’ingengo y’imari 2025-2026, twamwemereye ku mushyira muri VUP, kandi ndumva bizamufasha kwikura mu bukene".
Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho gahunda zo gufasha abatishoboye, mu kurushaho kuzamura imibereho yabo. Icyakora hirya no hino mu gihugu hari abayobozi b’inganjemo abo mu nzego z’ibanze batungwa agatoki kudafasha gushyira mu bikorwa izo gahunda uko bikwiye bamwe na bamwe bagashinjwa kubikora babishakamo amaronko, bityo abazigenewe ntizibagereho bagakomeza kuhababarira.