Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Rwamagana: Ingo zisaga 3000 ntizifite ubwiherero bwujuje ibisabwa

Friday 29 March 2019
    Yasomwe na

BY HABIMANA Jean Claude

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Gishari na Muhazi mu karere ka Rwamagana bavuga ko kuba badafite ubwiherero bwujuje ibisabwa biterwa n’ibura ry’isakaro aho bavuga ko rihenze, imvura yagwa ikabwangiriza.

Ubuyobozi w’umurenge bugaragaza ko kubonera isakaro abaturage basaga 400 birenze ubushobozi bwabo.

Alivera Nyiramagare w’imyaka 70 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Nyagakombe, akagari ka Ruhunda, Umurenge wa Gishari akarere ka Rwamagana, avuga ko yicukiriye umusarani ndetse aranawiyubakira, ariko bigeze mu isakaro ubushobozi ngo buba buke.

Aragira ati “Nari mfite icyobo cy’ubwiherero, noneho ngurisha agatungo nari mfite kugira ngo banyubakire ubwiherero. Gusana kiriya cyobo gifite ubujyakuzima bungana na Metero 15, itaka rivuyemo nkaribumbisha ariya matafari byantwaye amafaranga menshi. Nakomeje umuhigo wanjye wo kubaka ubwiherero ariko bigeze mu isakaro birananira. Nta kindi cyabiteye kitari uko ibati ubu rigura amafaranga ibihumbi bitanu kandi kuyabona ntibyoroshye pe.”

Alivera akomeza avuga ko abangamirwa no kwinjira mu bwiherero bwe mu gihe imvura iri kugwa kuko biba bimeze nk’aho ari hanze.

Ati “Iyo imvura iguye muri uru rugo biragorana kujya mu bwiherero, urabona nk’aba bana banjye ni bato cyane, kubohereza muri buriya bwiherero imvura iri kugwa, ibiti byanyereye ni nko kwiyahura kuko banagwamo..Icyo twifuza nuko inzego z’ubuyobozi zadufasha tukabona isakaro kuko natwe twifuza kugira ubwiherero bufite isuku.”

Iki kibazo cyo kugira ubwiherero ariko butujuje ibisabwa agihurizaho n’abandi baturanyi batari bake.

Umurenge wa Gishari ugaragaza ko mu bwiherero 832, ubwiherero 386 bwasanwe ariko ubugera kuri 446 bukaba butarasanwa kugeza magingo aya.

Rushimisha Marc, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari

avuga ko kutagira ubwiherero bwujuje ibisabwa biri mu bibazo batangiye gukorera ubuvugizi.

Ati “Ibati rimwe rihagaze ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu, kuvuga ko twahita tubona amafaranga yisakaro ry’ ubwiherero 446 byaba atari byo kuko iki kibazo kirenze ubushobozi bw’umurenge. Ariko dufatanyije n’akarere ndetse n’abandi bafatanyabikorwa nk’amadini n’imishinga turifuza ko uyu mwaka wa 2019 urangira ikibazo cyakemutse.”

Umutoni Jeanne umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko babanjije gukemura ikibazo cy’ingo zitagiraga ubwiherero namba.

Ati “Twari dufite abaturage bafite ubwiherero bwa Nyakatsi, abandi ugasanga nta bwiherero bagiraga. Twabanje rero gushyira imbaraga mu gushishakariza abaturage kubaka ubwiherero bw’amatafari. Umuturage bigaragara ko ari umukene kurusha abandi akubakirwa ubwiherero biciye mu muganda.

Akomeza avuga ko akarere kagiye gukomeza gushishikariza abaturage kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa, bahindura imyumvire y’abaturage bumva ko bazubakirwa na leta kandi ubwabo bafite ubushobozi.

Akarere ka Rwamagana kagaragaza ko kamaze gusana ubwiherero bugera 2400, nimugihe ubutarasanwa bugera 3135

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru