Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Rwanda: Abashoferi bambukiranya imipaka biyemeje guhangana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

Sunday 9 June 2024
    Yasomwe na


Abagize Sendika y’Abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka y’u Rwanda (ACPLRWA)
biyemeze guhangana n’abagifite ingenda bitekerezo ya Jenoside

Ni igihango bagiranye n’igihugu kuri uyu wa Gatandatu ku itariki 08 Kamena 2024, ubwo baasuraga urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, rubumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Usibye gusura uru rwibutso kandi, banasobanuriwe, uburyo Jenoside yari yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa mu mwaka 1994.

CPLRWA yanubakiye umwe mu bacitse kwicuma rya Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu murenge wa Gikondo.

Rutikanga John, ni umwe muri abo bashoferi, umaze imyaka igera kuri cumi n’irindwi muri kano kazi, avuga ko bafite umwihariko wo kuba baba mu gihugu, bakanarara no hanze yacyo.

Ati: "Dufite umwihariko, tuba mu gihugu ariko tukaba no hanze yacyo, dufite umwihariko wo guhura n’abanyamahanga bumva ibyabaye, ariko babyumva nk’amakuru, ahari abavutse nyuma, hari ababibona muri tereviziyo, ariko twebwe nk’abashoferi baba Nyarwanda, dufite umukoro, kuko hari ibyo tugomba kubabwira".

Perezida wa ACPLRWA, Gisaka Justin, abona muri Jenoside yakorewe Abatutsi hari abashoferi bayigizemo uruhare, nko kuba baratwaraga abagiye kwica ndetse baratwaye n’ibikoresho byakoreshejwe mu kwica abahigwaga.

Akabona rero nyuma yaho ihagarikiwe bo bagikora uyu mwuga bafite ishingano mu gatanga umusanzu ngo itazongera kubaho.

Yagize ati: "Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nubundi mu Rwanda hari hari imodoka, batwaye ibikoresho, batwaye abantu bajya kwicwa, batwaye imibiri, mu kujya gushyingurwa mu buryo bugayitse, uruhare rw’umushoferi ni runini, banatwaraga n’abajya kubiba ayo macakubiri".

Kwibuka iyi Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ishingano, z’Umunyarwanda wese, nkuko byanagarutsweho na Nyiribakwe Jean Paul, ushinzwe porogarame mu muryango Ibuka.

Ati: "Kwibuka ni ishingano z’Umunyarwanda wese, kwibuka ni igikorwa cy’ingirakamaro, noneho ku bashoferi, bahora mu muhanda, bajya mu bihugu bitandukanye, abahura na benshi, kandi bahura n’Abanyarwanda baba hirya hirya mu gihugu, mu bihugu bitandukanye, ndetse n’abanyamahanga, ni ingirakamaro cyane, kuba bahisemo uyu munsi wo kwibuka".

imbere mu rwibutso basobanuriwe amateka

Sendika ya ACPLRWA, ifite abanyamuryango bagera ku gihumbi, biganjemo abashoferi bakomoka mu bihugu byo mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba, ikaba yarashinzwe mu mwaka 1992. Hakaba hamaze kumenyekana abari bayigize bagera kuri 15 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru