Sunday . 19 May 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 May » Urubyiruko rw’u Rwanda rwiyemeje gushyira akadomo ku iyangirika ry’ibidukikije – read more
  • 14 May » Depite Barikana Eugene yafungiwe gutunga imbunda zitaramenyekana ubwoko n’umubare – read more
  • 13 May » Majyambere Silas yabwiye urukiko ko ntabyinshi azi kuri Nkunduwimye Emmanuel – read more
  • 13 May » Rutsiro: Bari gukora umuhanda umwe bakangiza undi – read more
  • 13 May » Red-Tabara yashinje u Burundi kwitera ikabitwaza – read more

SADC, M23 imirwano yeruye igiye kubura

Monday 6 May 2024
    Yasomwe na

Hari hashize iminsi Umutwe wa M23 ugaba ibitero ndetse nawo ukagabwaho ibitero ariko hakumvikana gusa ingabo za leta FARDC n’abambari bazo ariko batarimo ingabo za SADC zoherejwe n’uyu muryango mu bufatanye bwa SAMIDRC.

Bamwe bashimangiraga ko byaturukaga ku biganiro bikomeye Perezida Cyril Ramaphosa yagiranye na Perezida Kagame ubwo aheruka mu Rwanda aherekejwe na Thabo Mbeki baje mu butumire bw’u Rwanda ku gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Icyo gihe Perezida Ramaphosa yageze iwe avuga ko yumvise neza kandi amenya ukuri ku biri kubera mu karere, ndetse ashimangira ko nawe abona igisubizo cy’intambara muri Congo kitashakirwa mu mirwano ahubwo ari mu nzira z’ibiganiro bya politiki kandi abaturage b’u Rwanda n’aba Congo bose bakeneye amahoro.

Afurika y’Epfo nk’igihugu gifashe runini mu muryango SADC yari yitezweho na benshi ko izafasha akarere irimo guhindura amerekezo y’uburyo Congo irimo gushakamo igisubozo ku ntambara iri mu Burasirazuba bwayo, aho ihanganye n’umutwe wa M23 uyioshinja kwica abaturage, gutoteza abo mu bwoko bw’abatutsi biviramo benshi ubuhunzi.

Nyuma gato y’igitero cyagabwe mu nkambi ya Mugunga iherereye mu Mujyi wa Goma tariki ya 3 Gicurasi 2024, cyatwaye ubuzima bw’impunzi zigera kuri 16, kigakomeretsa izindi zigera kuri 30, umuryango, SADC, kuri uyu wa 5 Gicurasi watangaje ko umutwe wa M23 ari wo wagabye iki gitero kandi ko cyagize ingaruka ku basivili, barimo benshi bahunze, umuhanda wa Sake-Goma unyuzwamo ibitunga abaturage na wo urafungwa.

SADC rero ititaye ku byatangajwe n’Ihuriro AFC, ririmo na M23, yatangaje ko ku bufatanye n’ingabo za RDC, SAMIDRC igiye gutangiza ibitero bigamije gusenya M23, kugarura amahoro n’umutekano no gufungura imihanda minini.

Yagize iti “SAMIDRC ku bufatanye n’ingabo za RDC, izakora ibikorwa byo gusenya M23, ibungabunge amahoro n’umutekano, inarinde abasivili n’imitungo yabo ibindi bitero. Ibi bikorwa bigamije gufungura imihanda no gukora ibishoboka kugira ngo abaturage barindwe ubwoba, kwimuka no kwicwa; bakomeze ubuzima bwabo nta kuvangirwa.”

SAMIDRC igizwe n’ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi. Ubutumwa ifite mu Burasirazuba bwa RDC kuva Ukuboza 2023 ni ubwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, cyane cyane M23.

Ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki n’iya gisirikare irimo M23, ryo ryagaragaje ko iki gitero cyagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo igisirikare cy’igihugu, imitwe ya Wazalendo, FDLR n’abacancuro; riteguza ko Perezida Félix Tshisekedi azaryozwa ingaruka z’ibikorwa bye ku Banye-Congo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru