Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

SADC yamaganye ibiyishinjwa ku bitero bya Goma

Monday 14 April 2025
    Yasomwe na

Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo, SADC, wahakanye wivuye inyuma ko nta ruhare wagize mu bitero byagabwe ku mugi wa Goma.

Ibiteroi byagabwe kuri Goma, tariki ya 11 Mata 2025, Ihuriro AFC/M23 rifite uwo mugi mukuru muri Kivu y’Amajyaruguru rihita ribishinja Ingabo za SAMDRC kuba inyuma yabyo bafatanyije n’igisirikare cya Leta, Wazalendo, ndetse na FDLR.

Nyuma y’amasaha make, Umuvugizi w’ingabo za Leta, FADRC, General Ekenge yahise yamagana ibiyishinjwa, atangaza aho FADRC igiye ifite ibirindiro uvuye i Goma, yemeza ko nat ruhare babifitemo.

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa mbere, Umuryango wa SADC nawo wasohoye itangazo rihakana ryivuye inyuma ko nta ruhare nabo bafite muri ibyo bitero, ikinti bari bamaze kubona ko AFC/M23 yavuze ko kiri bugire ingaruka ku masezerano bari baragiranye mu minsi ishize, byongeye bahise babasaba kuva Gomna byihuse.

Itangazo rya SADC rigira riti:

SADC (Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika) wagaragaje impungenge zikomeye ku bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 12 Mata 2025 n’Ihuriro Flauve Congo / Umutwe wa M23, rivuga ko Ingabo za SADC ziri mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zifatanyije n’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC), umutwe wa FDLR, ndetse n’inyeshyamba za Wazalendo mu bikorwa bya gisirikare i Goma barwana na M23.

SADC yamaganye yivuye inyuma ibyo birego, ivuga ko nta na rimwe SAMIDRC yigeze yifatanya mu bikorwa bya gisirikare nk’uko bivugwa. Ayo makuru ntabwo ari yo kandi arayobya.

Nk’uko byemejwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize SADC, SAMIDRC irimo gushyira mu bikorwa gahunda ihamye kandi iteguwe neza yo kuva mu gihugu cya DRC.

SADC yongeye kwemeza ko yiyemeje gukurikiza ibyemeranyijweho mu nama yabaye ku wa 28 Werurwe 2025 i Goma hagati ya SADC n’ubuyobozi bwa M23. Uyu muryango uzakomeza gushyigikira inzira z’amahoro n’ubuhuza hagamijwe kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa SADC bisaba impande zose kwitwara mu buryo buboneye, kwirinda gukwirakwiza amakuru atari yo, no gufatanya mu kugarura ituze n’amahoro muri aka karere."

Mu byumweru bishize SAMIDRC yagiranye amasezerano na AF/M23 ku buryo izava muri Goma
Ibyabereye i Goma byagizeho bamwe muri Wazalendo ingaruka
feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru