Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Saif Al Islam, umuhungu wa Gaddafi yishwe arashwe

Wednesday 4 February 2026
    Yasomwe na

Urupfu rwe rwemejwe ku wa Kabiri n’umuyobozi w’umutwe wa politiki abarizwamo. Saif al-Islam, wari ufite imyaka 53, yari amaze igihe kinini afatwa nk’ushobora kuzaba umusimbura wa se ku butegetsi.

Umunyamategeko we yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko yishwe n’itsinda ry’abagizi ba nabi bane bamusanze iwe mu mujyi wa Zintan, nubwo kugeza ubu hataramenyekana neza ababikoze. Gusa amakuru ku rupfu rwe aravuguruzanya, kuko mushiki we yabwiye televiziyo ya Libya ko yapfiriye hafi y’umupaka uhuza Libya na Algeria.


Saif Al Islam yafatwaga nk’umusimbura wa se mu myaka myinshi.

Mu myaka myinshi, Saif al-Islam yari umwe mu bantu bakomeye kandi bafite ijambo rikomeye muri Libya nyuma ya se, wayoboye igihugu kuva mu 1969 kugeza ubwo yahirikwaga akanicwa mu myivumbagatanyo yo mu 2011.

Yavutse mu 1972, agira uruhare runini mu kuzahura umubano wa Libya n’ibihugu by’Uburengerazuba hagati ya 2000 na 2011, mbere y’uko ubutegetsi bwa se busenyuka. Nyuma yo guhirikwa kwa Gaddafi, Saif al-Islam yafashwe n’umutwe w’inyeshyamba mu mujyi wa Zintan, afungwa imyaka igera kuri itandatu ashinjwa kugira uruhare mu guhashya imyigaragambyo yamaganaga ubutegetsi.


yagize uruhare mu kugarura Libya ku ruhando mpuzamahanga.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwari rwarasohoye impapuro zo kumuta muri yombi rumushinja ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera uruhare yagize mu bikorwa byo gukandamiza abatavugaga rumwe n’ubutegetsi mu 2011.

Mu 2015, urukiko rwo muri Tripoli rwamukatiye igihano cyo kwicwa adahari, ariko mu 2017 aza kurekurwa n’umutwe w’abarwanyi bo mu mujyi wa Tobruk hashingiwe ku itegeko ry’imbabazi.

Kuva ubutegetsi bwa Gaddafi bwahirikwa, Libya yacitsemo ibice bigenzurwa n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro, kugeza ubu igihugu kikaba gifite ubutegetsi bubiri buhanganye.

Mu gihe se yari akiri ku butegetsi, Saif al-Islam yari umuntu ukomeye mu bya politiki, akayobora ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru n’amahanga nubwo atari afite umwanya muri guverinoma. Yagize uruhare rukomeye mu masezerano yatumye Libya ireka gahunda yo gukora intwaro za kirimbuzi, bituma n’ibihano mpuzamahanga byari byarafatiwe igihugu bikurwaho. Benshi bamubonaga nk’umuntu washoboraga kuzana impinduka nziza no kuvugurura igihugu.

Nubwo benshi bamufataga nk’uzasimbura se, Saif al-Islam yakundaga kubihakana, akavuga ko ubutegetsi atari “umurage umuntu ahabwa nk’itongo.” Mu 2021 yatangaje ko azahatanira kuyobora Libya mu matora ya perezida, ariko ayo matora aza gusubikwa kugeza igihe kitazwi.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru