Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Siporo irushaho gutera imbere umunsi ku wundi

Tuesday 22 May 2018
    Yasomwe na

Mu ngendo z’Abadepite basura amashyirahamwe y’imikino basanze hari imikoranire itari myiza hagati yayo na Minisiteri y’imikino, uyu munsi bahamagaje Minisitiri Julienne Uwacu ngo ababwire impamvu yabyo, yavuze ko ntako batagira mu kuyafasha kandi n’ahandi siporo iteye imbere atari uko Leta ishyiramo amafaranga menshi.

Amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda akenshi avuga ko Minisiteri itayafasha bikwiye, yanayafasha ngo ntiyareshyeshye,imikino imwe igashyirwa imbere.

Minisitiri yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga umuco na siporo ko bagirana amasezerano n’aya mashyirahamwe agaragaza imirongo migari y’imikoranire n’icyo aya mashyirahamwe yiyemeje gukora bijyanye n’ikerekezo cy’igihugu mu mikino.

Hon Cecile Mukazibera uyobora iyi Komisiyo we yavuze ko batunguwe no kumva Minisitiri avuga ko hari amasezerano Minisiteri igirana n’ayo mashyirahamwe mugihe aho bageze hose ntaho ngo bababwiye ko ahari.

Ngo niba anahari yaba ajya hagati y’Abaperezida ba za Federation gusa ntagere mu banyamuryango.

Minisitiri Uwacu yasobanuye ko bakorana n’amashyirahamwe afite ubuzima gatozi gusa bifashishije Komite Olempiki nk’urugaga ruyahuza.

Amashyirahamwe abadepite basuye yababwiye ko MINISPOC ibasaba kwandika bavuga ibyo bazakenera ariko Minisiteri ntibasubize.

Kuri iki, Minisitiri yasobanuye ko bafasha amashyirahamwe mu byihutirwa kandi bafitiye ubushobozi.

Ati “dufite amashyirahamwe 30, hari n’andi agenda avuga…ni byiza. Ariko yose ntiyategereza gukora ibyo agomba gukora ari uko ahawe ubushobozi na Leta. N’ahandi siporo iteye imbere ntabwo ari uko Leta ishyiramo amafaranga menshi. Kandi ugereranyije n’ubukungu bw’igihugu ntabwo u Rwanda ari rwo rushyira amafaranga macye mu mikino.”

Avuga ku buryo ayo mashyirahamwe anenga ko atabona ibihagize yavuze ko ahubwo iyo umuntu hari icyo ashaka ntakibone buri wese agira uko abyakira.

Minisitiri Uwacu avuga ko n’inkunga itari amafaranga baha aya mashyirahamwe atari nto. Ati “ abo muhura nta na bamwe bigeze biyubakira ibikorwa remezo nk’ibibuga bakoresha ni Leta ibyishyura. Ugiye kureba ikiguzi cyabyo mu mafaranga ntabwo ari amafaranga make nubwo gufashwa bakeneye birenze ibyo ariko tubafasha bijyanye n’ubushobozi dufite.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru