Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more
  • 23 June » BARINDWI BICIWE I KYIV MU GITERO GISHYA CY’UBURUSIYA BWAGABYE KURI UKRAINE. – read more

Tanzania: Umugore agiye guhangana na Samia Suluhu mu matora

Friday 17 January 2025
    Yasomwe na

Umugore umwe rukumbi yatangaje ko azahangana na Perezida Samia Suluhu mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka.

Uwo ni Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania rya ACT Wazalendo, Dorothy Semu, usanzwe azwiho kutarya indimi mu kubaza inshingano guverinoma ya Tanzania no kuyereka ibitagenda neza.

Dorothy Semu yatangaje ko Abanya-Tanzania bamaze guhaga akababaro baterwa n’ishyaka riyoboye rya Chama cha Mapinduzi (CCM).

Yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 16 Mutarama 2024, ku cyicaro cy’iryo shyaka, aho yavuze ibintu bine byatumye ashishikarira kuzahangana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Muri ibyo yavuze ko harimo ko ikiguzi cy’ubuzima muri Tanzania gikomeje kwiyongera bikagira ingaruka ku banya-Tanzania benshi, ubushomeri bwinshi mu rubyiruko no gucunga nabi umutungo w’igihugu.

Yagize ati "Tanzania ikeneye ubuyobozi bushya buzarinda inyungu rusange z’igihugu, bukubaka ubukungu bukomeye, bugatanga amahirwe angana ku banyagihugu ndetse bukubaka guverinoma ikorera mu mucyo."

"Ibi dushobora kubihindura dukoreye hamwe, tugakuraho izi mbogamizi tukubaka ahazaza heza h’igihugu cyacu [...] Niteguye guhangana na Perezida Samia Suluhu Hassan mu matora ateganyijwe mu 2025, bivuye ku kuba ishyaka ryanjye rya ACT Wazalendo ryantoranyijwe nk’uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu."

Semu yakoreye leta imyaka 17 mbere y’uko asezera akinjira muri politike, aho yakunze kugaragaza ko icyabimuteye ari ukugira ngo ahangane n’ibibazo birimo kutagira politike ihamye y’ishoramari muri Tanzania, kudashyira mu bikorwa uko bikwiye imishinga y’iterambere, ndetse na ruswa n’inyerezwa ry’umutungo muri Guverinoma.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru