Mu buryo butangaje ariko birimo umuteguro utoroshye, umusore w’imyaka 20 yarashe mu cyiciro Donald Trump wabaye Perezida wa Leta zunze Ubumwe za America ku bw’amahirwe ararusimbuka.
Byabereye muri Leta ya Pennsylvania, kuri uyu wa Gatandatu ubwo Trump yari mu bikorwa byo kongera kwiyamamaza gusubira ku ntebe y’igitinyiro cya America.
Abantu bagiye kumva bumva isasu barebye babona Donald Trump yikubise hasi.
Abashinzwe umutekano bahise bahamuvana igitaraganya baramujyana.
Bidatinze Donald Trump yahise atangaza ko akiriho kandi ari kumva ameze neza buhoro buhoro.
Uwamurashe nawe yarashwe arapfa, ariko igikorwa yakoze cyasigiye benshi kwibaza ku mikorere y’abashinzwe umutekano bashinzwe kurinda abantu bakomeye.
Ni ikibazo gikomeye kuko bitaherukaga ko umuntu urasha Umukuru w’Amerika cyangwa uwigeze kuyiyobora.