Abakuru b’ibihugu by’ibikomerezwa ku Isi bamwe batangiye kwifuriza Donald Trump ishya n’ihirwe ku ntebe iruta izindi muri Leta Zunze Ubumwe za America, nka Perezida bigaragara ko yatowe.
Ni nyuma y’imibare ijya kuba yose igaragaza ko umukandida Donald Trump yahigitse Kamala Harris bahataniraga umwanya w’umukuru w’igihugu cya USA.
Ku ikubitiro, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yashimiye Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavuze ko yiteguye gukorana na we nk’uko byagenze mu myaka ine, anashimangira ko imyumvire ihuriweho izarushaho kwimakaza amahoro n’iterambere.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yashimye Donald Trump, watangaje ko yegukanye intsinzi mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaragaza ko gusubira ku buyobozi kwe ari intambwe nziza ku mubano uhuriweho n’ibihugu byombi.
Yagize ati: "Iyi ni intsinzi ikomeye cyane."
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yavuze ko ku bufatanye na Donald Trump watorewe kuyobora Amerika, bazateza imbere abaturage.
Ati "Mu gihe uzakomeza kubakira ku byakozwe muri manda yawe ya mbere, nizeye ko tuzavugurura imikoranire igamije kunoza umubano no guhuza imyumvire ku bibazo rusange hagati y’u Buhinde na Amerika.’’
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko intsinzi ya Donald Trump yo kuyobora Amerika itanga icyizere ku gihugu cye mu ntambara gihanganyemo n’u Burusiya.
Yashimye umuhate wa Perezida Trump mu kwimakaza amahoro ku Isi, agaragaza ko yizeye ko n’igihugu cye kizabyungukiramo.
Ku mugabane wa Afurika, Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yagaragaje ko Isi ikeneye abayobozi nka Donald Trump, bavugira abaturage.
Yagaragaje ko igihugu cye cyiteguye gukorana na we ndetse n’Abanyamerika mu kubaka Isi nziza kandi iha umudendezo abayituye.
Bijya gutangira, Television ya Fox News niyo yatangaje ko Trump yatsinze ariko nta zindi zirabivuga.
Trump nawe ubwe yamaze no gutangaza ko Amerika yamwizeye ikamuha izindi nshingano zo kuyiyobora.
Trump yabwiye abayoboke be bo muri Leta ya Florida ko bakoze kumutora.
Amanota yatumye atsinda yayakuye muri za Leta za Pennsylvania, North Carolina na Georgia.
Trump araba asubiye mu Biro bya White House nyuma yo gutsindwa amatora mu mwaka wa 2020 yatumye Joe Biden ayobora iyi Manda y’imyaka 4 ishize.
Kamala Harris nawe ubizi ko gutorwa kwe kwaba kugize amateka atarabaho muri iki gihugu kitwara nk’igihatse ibindi, yambwiye abanyamerika ko kwizera umugore ari ukumenya ibyiza biri mu nyungu zabo.