Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Turashaka ko Abanyarwanda bazajya barya gatatu ku munsi-Green Party

Sunday 30 June 2024
    Yasomwe na


Ubwo yari ageze mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye, Kandida Perezida Dr Habineza Frank yijeje abaturage ko nibatera igikumwe cyabo ku kirango cya Kagoma akaba perezida abanyarwanda bazajya barya gatatu ku munsi.

Hari kuri iki cyumweru tariki ya 30 Kamena 2024 ubwo umukandida Dr Frank Habineza wiyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’abakandida Depite batanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije bageraga mu karere ka Huye.

Ni ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye muri santere ya Rango mu karere ka Huye, aho Hon Ntezimana Jean Claude yongeye gushimangira babonye abanyarwanda bafite ikibazo kijyanye n’imirire bityo ngo nibaramuka babahaye amajwi bagatora Green Party bazajya babona amafunguro inshuro eshatu ku munsi.

Abo mu irango baje kwiyumvira ibyo Green Party ibateganyiriza batarabona

Mu ijambo ry’ikaze yagejeje ku barwana shyaka ba Green Party bari baje kumva imigabo n’imigambi y’umukandida w’iri shyaka, yabanje kwibutsa abaturage ba Huye ko aribo bazanye igitekerezo cyo kugaburira abana ku mashuri ngo kubera ko basinziriraga mu ishuri kubera inzara ndeste ngo byarakunze.

Yagize ati: "Nitwe twatanze igitekerezo mu nteko Ishinga amategeko cyo kugaburira abana ku ishuri. Muzi ko mbere abana bagiraga inzara ntibakurikire amasomo neza ndetse byarakunze ubu abana bacu bose bararya, twebwe mutugirire icyizere nk’ishyaka Green Party tuzakora ibirusha ibyo twakoze."

Umukandida Perezida Dr. Habineza yaje yitwaje igishushanyo cya Kagoma kizereka abaturage aho bazatera igikumwe kuri Green Party

Umukandida ku mwanya wa Perezida Repubulika y’u Rwanda Hon Dr Frank Habineza yashimangiye ko afitanye igihango gikomeye n’abaturage bo mu karere ka Huye ngo kuko niho yize, arahakurira ndetse niyo mpamvu ahafata nko mu rugo.

Yagize ati: "Abanye-Huye mwese mbiyumvamo cyane, niyo mpamvu dushaka ko mwagira imibereho myiza murya neza. Nize hano ndahakurira, ndahazi neza hano muri uyu mujyi wa Butare, ndabakunda cyane, kaminuza y’u Rwanda ya Huye yabaye amatongo ariko turashaka ko iyi kaminuza isubira uko yahoze."

Yakomeje avuga ko umujyi wa Huye awukunda cyane ndetse awufata nko mu rugo ngo kuko yahageze kera ari umwana hanyuma aza kuwuvamo yarabaye umugabo, icyo gihe yigaga muri kaminuza y’u Rwanda 1999.

Yagize ati: "Kaminuza ya Huye nayizemo, ariko muziko bayiciyemo ibice, amashami amwe bayajyana za Kigali, Musanze n’ahandi, isigara ari amatongo ariko twakoze ubuvugizi ubu amashami amwe yari yaragiye batangiye kuyagarura, kuko muzi ko iyi kaminuza ariyo igize umujyi wa Huye (Butare) ibyo byarakozwe. Ikindi turashaka ko muri iyi kaminuza tuzashyiramo ishami ryigisha ubuganga mu gihe mwaramuka mutugiriye icyizere."

Umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije n’abakandida Depite bazakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rusizi taliki ya 01 Nyakanga 2024.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru