Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Tuzajya twiyamamaza mu masaha y’umugoroba kugira ngo tutabangamira imirimo y’abaturage-Gasamagera Wellars

Sunday 12 August 2018
    Yasomwe na

Imitwe ya politiki n’abakandida bigenga bemerewe kwiyamamaza mu matora y’abadepite, batangaje ko biteguye neza ibikorwa byo kwiyamamaza bitangira kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kanama 2018.

Komisiyo y’amatora (NEC) iherutse gusohora urutonde ntakuka rw’abemerewe kwiyamamaza muri ayo matora, aho mu bantu 539 bari basabye kwiyamamaza, 521 bemerewe nyuma yo kuzuza ibisabwa.

Amashyaka atanu afite abakandida 302 n’abandi bane bigenga nibo bagiye guhatanira imyanya 53 itorerwa mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite.

Abahagarariye imitwe ya politiki baganiriye na The New Times, bagaragaje ko biteguye bihagije ibikorwa byo kwiyamamaza.

Umuvugizi w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars yatangaje ko kuri uyu wa Mbere ku gicamunsi, ibikorwa byo kwiyamamza bazabitangirira mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo.

Yagize ati “Duhora twiteguye, ntabwo bidutungura. Byose birateguye kandi twizeye ko kwiyamamaza bizagenda neza.Tuzajya twiyamamaza mu masaha y’umugoroba kugira ngo tutabangamira imirimo y’abaturage.”

Gasamagera yavuze ko bazajya biyamamariza mu duce turi hafi y’abaturage ku buryo biborohera kuhagera. FPR Inkotanyi yo n’amashyaka yifatanyije nayo arimo PDI, PDC, PSR, UDPR, PPC na PSP, batanze urutonde rw’abakandida 80.

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda rizatangirira ibikorwa byaryo byo kwiyamamaza mu Murenge wa Kabacuzi n’uwa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Umuyobozi w’iryo shyaka, Dr Frank Habineza yavuze ko biteguye gutsindira nibura imyanya icumi mu Nteko.

Yagize ati “Tuzakoresha ingufu mu kwiyamamaza kandi dufite igisabwa cyose ngo tubikore. Ku ikubitiro tuziyamamariza ahantu habiri kandi twizeye ko bizagenda neza.”

Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage, PSD ryo rizatangirira ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba.

Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yavuze ko biteze ubwitabire bwinshi bw’abaturage, bakabagezaho imigabo n’imigambi yabo.

Ati “Imyiteguro irarimbanyije ariko dusa n’abayirangije.Tuzatangirira ibikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Ngoma kuri Stade Cya Semakamba. Intego ni ukumvisha abazatora ko tugomba kuzamura umubare w’abadepite mu nteko ishinga amategeko, bakava kuri barindwi twari dufite mu nteko icyuye igihe.”

Umuyobozi w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, PL, Mukabalisa Donatille yavuze bazatangirira mu murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, bugacya bakomereza mu turere twa Ruhango na Kamonyi.

Yagize ati “Turiteguye kandi dufite ibyangombwa byose ngo kwiyamamaza bigende neza. Tuzakoresha imbaraga zacu zose hanyuma abaturage bahitemo.Twizeye ko nibigenda neza tuzabona imyanya myinshi.”
Ishyaka PS Imberakuri rizatangirira ibikorwa byo kwiyamamaza mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo. Si ubwa mbere ryiyamamaza kuko no muri 2013 ryarabikoze ariko ntiryabona amajwi 5% asabwa ngo ribone umyanya mu Nteko.

Umuyobozi waryo, Christine Mukabunani yavuze ko noneho biteguye kubona imyanya myinshi.

Ati “Dufite ibitekerezo bishya tuzereka abanyarwanda kandi twizeye ko bazabyishimira bakadutora. Intego ni ukubona amajwi arenga 5% kugira no duhagararirwe mu Nteko.”

Umukandida wigenga Philippe Mpayimana we ntarabona ibisabwa byose, ariko yizeye ko azagera mu duce twose tw’igihugu mu gihe cy’ibyumweru bibiri kwiyamamaza bizamara.

Yagize ati “Tuzatangirira kwiyamamaza mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, hanyuma tuzakomereza mu bindi bice by’igihugu, nzajya niyamamaza mu turere tubiri ku munsi.”

Mpayimana yiyamamaje mu matora ya Perezida aherutse ariko ntiyabasha gutsinda.
NEC yatangaje ko abanyarwanda basaga miliyoni zirindwi ari bo bazitabira amatora y’abadepite ateganyijwe hagati ya tariki 2 na 4 Nzeli 2018.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru