Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Twinjirane muri Kigali twirebere uko icyumba cy’itora cya Mwijuto cyarimbishijwe

Sunday 14 July 2024
    Yasomwe na

Mu gihe habura amasaha make ngo Abanyarwanda bari imbere mu gihugu binjire mu matora Rusange y’umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite, abaturage mu midugudu itandukanye barasa n’abarushanyijwe gutaka no kurimbisha ibyumba by’itora.

Ku isaha ya Saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri iki cyumweru twinjiye mu cyumba cy’itora cy’umudugudu wa Mwijuto, umudugudu uzwiho kurimbisha ibyumba cy’itora mu mujyi wa Kigali, dusanga icyumba kirasa n’umutaho w’ijuru.

Ni kimwe mu byumba by’itora 15 bigize Imidugudu 15 igize akagari ka Niboye mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro.

Ucyinjira kuri iyi site y’itora iri munsi y’ahazwi nka Saint Joseph, ukinjira ahazwi nka Saint Patrick, ubona inzira ya Tapi y’umutuku ubusanzwe igenewe gucaho ibyamamare cyangwa abanyacyubahiro nk’abanyepolitiki, ubwo hejuru arinako amatara yaka umwererane nk’igisenge cy’inzira y’abageni baje gufata irembo.

Ugera ku muryango ugasanganirwa n’uruhumbirajana rw’amatara yaka mu rumuri ruhererekana rw’amabara agize idarapo ry’u Rwanda, arinako imbere yatatse ibitambaro by’amabara y’idarapo y’igihugu, ameza y’amaseseri nayo nuko, ndetse by’akarusho ateguyeho amasahani arimo ibitambaro, bene ibi by’umuteguro wo ku meza yo muri za hotel y’inyenyeri5, ku bagerageza kuzigeramo.

Umwihariko wundi nabonye muri iki cyumba cy’itora mu Mudugudu wa Umwijuto ni uko muri buri bwihugiko, bwaba ubutorerwamo Perezida cyangwa abadepite, ni uko hubatsemo ibyumba bibiri, bituma abantu babiri bashobora kubyinjiriramo icyarimwe kandi buri umwe agatora atamenye ibyo undi arimo.

Akandi gashya kari muri iki cyumba ni uko harimo icyuma kifashishwa mu guhura akayaga gatanga amahumbezi ku baseseri bari mu gikorwa cyo gutoresha.

Uramutse utazi icyakuzanye muri iki cyumba cy’itora wakomeza kuraranganya amaso hasi no hejuru muri iki cyumba, kuko kuva hasi ni tapi gusa hejuru hakaba urusobe rw’ibitambaro by’amabara y’idarapo y’igihugu cy’u Rwanda.

Umukuru w’Umudugudu wa Mwijuto, Muganwa Bosco, avuga ko kwitegura biteguye, ikibatindiye ari isaha z’itora.

Ati: "Impamvu twate gutya, twebwe nk’abaturage ba Mwijuto twari turimo umwenda w’ubuyobozi bwiza twatoye mu 2017, nabwo twarabikoze ariko kubera ko hari ibintu byinshi bahindutse kandi bikaza bisa neza, twumvaga twebwe nk’abaturage ba Mwijuto twumvaga dukwiriye gukora kurushaho."

Si kuri iyi site ya Saint Patrick hagatagaye ubudasa mu gutegura ibyumba by’itora kuko no mu yindi mirenge ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali hajemo guhanga udushya mu kwitegura amatora barimbisha ibyumba by’itora mu buryo babyifuje nk’abatuye umudugudu umwe.

Ku ruhande rw’urubyiruko ngo umusanzu wabo mu matora meza ntiwabura
Yanditswe na Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru