Friday . 6 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

U RWANDA RWASHYIZEHO IKIGO GISHIZWE UMUTEKANO MU IKORANABUHANGA.

Wednesday 21 May 2025
    Yasomwe na

Ku wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025, i Kigali mu Rwanda habereye Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (International Security Conference on Africa), aho yitabiriwe n’impuguke zitandukanye n’abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika.


Ni inama yatangijwe n’ikiganiro cyahuje impuguke (round table discussions), cyayobowe na Chukwuemeka Fred Agbata, umwe mu bakurikirana byimbitse iterambere rya ikoranabuhanga n’umutekano wa rwo muri Afurika.


Abitabiriye iyi nama batanze inama z’uburyo Afurika yatera imbere.

Muri aba baganiriye ku cyerekezo cy’umutekano w’ikoranabuhanga, harimo n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda Minisitiri Paula Ingabire, yatangiye atanga ikaze ku bashyitsi baturutse impande zose z’isi, abashimira kuba bahisemo Kigali nk’ahantu ho kungurana ibitekerezo ku kibazo cy’umutekano ku mugabane w’Afurika.

Yavuze ku cyerekezo cya “Smart Rwanda”, ari yo amabwiriza n’icyerekezo kigenderwaho mu rugendo rwo guhindura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Ayo mabwiriza ashingiye ku mutekano w’ikoranabuhanga (cybersecurity strategy), aho u Rwanda rugamije kurinda ibikorwaremezo by’ingenzi, ibikoresho by’amakuru, ndetse n’ishoramari rikorwa mu rwego rwo kwihutisha impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga.

Minisitiri Paula Ingabire yashimangiye ko u Rwanda rwashyizeho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutekano mu Ikoranabuhanga (National Cyber Security Agency), gifite inshingano zo gutegura no gushyira mu bikorwa amategeko n’amabwiriza agenga umutekano w’ikoranabuhanga.


Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula atanga ikiganiro.

Ni inama kandi yibanze ku buryo Afurika ishobora kwitegura guhangana n’ibibazo bijyanye n’ibitero byo kuri murandasi (cyberattacks), ibibazo by’ubwirinzi bw’amakuru (data protection), ndetse n’uko inzego z’umutekano zagira uruhare mu kurinda ibikorwa by’iterambere bikomeje kwihuta binyuze mu ikoranabuhanga.

Amafoto




Princess Mugisha

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru