Saturday . 20 September 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 15 September » Marc Rubio yahuye na Netanyahu nyuma y’igitero kuri Qatar – read more
  • 15 September » Ikipe ya Man united ikomeje kugorwa n’ubuzima – read more
  • 13 September » Nyabihu: Leta yatuje abatishoboye mu nzu zituzuye – read more
  • 13 September » Rayon Sports iheruka gutsindwa umukino ufungura shampiyona muri 2012. – read more
  • 12 September » Perezida Kagame ari i Doha muri Qatar – read more

U Rwanda na Congo biyemeje gucyura impunzi buri umwe acumbikiye

Monday 15 May 2023
    Yasomwe na

Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo biyemeje gusubukura amasezerano basinye yo gucyura impunzi buri umwe acumbikiye.

Ni amasezerano yari amaze imyaka 13 yasinywe hagati y’impande zombi hakiyongeraho n’uruhande rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, byasinywe tariki 17 Gashyantare, 2010 i Kigali, n’ayasinyiwe i Goma tariki 30 Nyakanga, 2010.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda, Kayisire Solange na Visi Minisitiri w’Intebe, akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Congo Kinshasa, Christophe Lutundula APALA, Pen’APALA bahuriye i Geneve mu Busuwisi bemeza amasezerano yemerera impunzi zahungiye kuri buri gihugu gutahuka ku bushake.

Umwanzuro waa 12 w’amasezerano y’uno munsi, uvuga ko ibihugu byombi byiyemeje gushyiraho uburyo bw’ibiganiro bigamije kunoza mu buryo burambye gutahuka kw’impunzi ziri muri ibyo bihugu.

Umwanzuro wa 13 uvuga ko ibihugu byombi byeyemeje kwemera gutahuka, no gukurikiza ihame ry’umutekano, no gutaha mu nzira zihesheje agaciro impunzi.

Congo n’u Rwanda byiyemeje gukemura inzitizi zijyanye n’umutekano w’abiyemeje gutaha, no korohereza buri ruhande kumenya amakuru yumvikana kandi agezweho ajyanye n’aho izo mpunzi zitahutse zijya, hakaba harimo gukora ubukangurambaga aho ziri, kandi hakabaho kuzifasha gusubira mu buzima busanzwe.

Umwanzuro wa 15 uvuga ko ibihugu byombi byiyemeje guha ubuhungiro abakeneye kurindwa n’Umuryango mpuzamahanga, bikagendera ku Masezerano Mpuzamahanga ahari.

Nyuma y’iyi nama nk’uko bikubiye mu masezerano yasinywe, intuma z’u Rwanda n’iza Congo mu kwezi kumwe zizahurira mu yindi nama i Nairobi, izafasha ku rwego tekiniki ibijyanye no kongera gusuzuma neza uburyo amasezerano yo mu mwaka wa 2010 yavuzwe haruguru yakongera agatangira gushyirwa mu bikorwa.

Ku ruhande rwa Guverimoma y’u Rwanda, aya masezerano ni intambwe nziza nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wungirije, Alain Mukuralinda.

Yagize ati “Inama yageze ku myanzuro ishimishije.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru