Hashize iminsi mike u Rwanda na Zimbabwe bashyize umukono ku masezerano yo guhererekanya abarimu, aho biteganyijwe ko ku ikubitiro Zimbabwe izohereza abarimu 273 bazaza mu Rwanda, barimo abazigisha mu mashuri yisumbuye ndetse na 33 bazigisha mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyi Ngiro (TVET), hibandwa cyane ku mashuri yigisha uburezi.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Ukuboza 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga ni bwo habaye umuhango wo gusinya amasezerano hagati y’ibi bihugu byombi abishyira mu bikorwa.
Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda, yasobanuye ko hazabaho no kubaka ubushobozi bw’abarimu mu myigishirize, hazarebwa no kuri gahunda iherutse gutangizwa y’abafasha b’abaganga n’abaforomo.
Avuga ko by’umwihariko uyu ari umusanzu ukomeye ku Rwanda mu guteza imbere ireme ry’uburezi.
Ati: “Ni umusanzu ukomeye kuko buriya gutekereza kuri Zimbabwe hari impamvu, iyo urebye imyigishirize n’uko abarimu baho bafite ubumenyi bwisumbuye turemeza ko mu rwego rw’uburezi hari icyo bizadufasha cyane ko dushaka kwibanda ku mashuri yigisha iby’uburezi, ni ukuvuga ngo niba badufasha kwigisha neza, tuzaba twizeye ko mu minsi iza tuzaba dufite abarimu koko bafite ubumenyi ndetse n’ubushobozi bwo kuzamura rya reme ry’uburezi twifuza”.
Amasezerano yasinywe ateganya igihe cy’imyaka itanu ariko ashobora kuvugururwa bitewe n’impande zombi. Abarimu bazakora bahembwa n’igihugu kibakeneye ariko ku bwumvikane hazubahirizwa amategeko y’ibihugu byombi agenga abakozi, bitewe kandi n’igihugu kibakeneye n’umubare gikeneye hazagenwa igihembo abo barimu bagomba kubona.
Nk’uko Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yabigarutseho hazabaho gusurana hagati y’ibihugu byombi kugira ngo harebwe abahanga n’ubundi bunararibonye byasangira dore ko ari n’ igikorwa cyakozwe gihuriweho na za Minisiteri zirimo iy’Uburezi, iy’Ubuzima n’ iy’Ububanyi n’Amahanga.
Ati: “Buriya nta n’ubwo ari ukuvuga gusa ngo twe tuzajya kubarebayo ahubwo amasezerano icyo avuga ni uko na bo ubundi bumenyi baba bakeneye badafite baza kubushaka mu Rwanda”.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Umurimo n’Imibereho myiza y’Abaturage muri Zimbabwe Prof Paul Mavima, ashimangira ko yizeye ubushobozi bw’abarimu bo muri Zimbabwe ku buryo nibagera mu Rwanda bazagaragaza umwihariko kandi bagahagararira igihugu cyabo neza.


















