Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

U Rwanda rwahagaritse umubano n’Ububiligi

Tuesday 18 February 2025
    Yasomwe na

Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko yahagaritse imikoranire n’u Bubiligi mu bikorwa by’iterambere.

Ni nyuma y’uko bigaragaye ko u Rwanda rusanze Ububilugi bukomeje imikoranire na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu icengezamatwara rigamije kwangisha u Rwanda amahanga n’abaterankunga barwo.

Ni icyemezo cyatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Gashyantare 2025.

U Rwanda rwagaragaje ko mu gihe umuryango mpuzamahanga uhamagarirwa gushyigikira ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, nk’uko byemejwe na Afurika Yunze Ubumwe n’inama ya EAC na SADC, u Bubiligi bwo bwahisemo kubogamira ku ruhande rwa RDC, aho ruri gukorana n’iki gihugu mu bukangurambaga bugamije guhungabanya ibikorwa by’iterambere by’u Rwanda ndetse no kurwangisha abaterankunga barwo.

Itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko “U Bubiligi bwafashe icyemezo cya politiki cyo guhitamo uruhande rubogamiyeho muri aya makimbirane, kandi ni uburenganzira bwarwo, ariko kuzana politiki mu iterambere ntabwo bisobanutse. Nta gihugu cyo mu Karere gikwiye guhungabanyirizwa ibikorwa by’iterambere kugira ngo kigere ku ntego runaka.”

Kuva aho intambara ya Congo na M23 yatangiriye mu 2021 Ububilugi nk’umukoloni ukomeye wa DRCongo ntibwahwemye gutera Intero ya Congo ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 mu ntambara barwana ndetse bugahora busaba ko u Rwanda rukura Ingabo zarwo ku butaka bwa Congo, ibiregi u Rwanda rutahwemye guhakana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru