Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

U Rwanda rwahakanye ibirego bya Congo byo gutera inkunga M23

Monday 30 May 2022
    Yasomwe na

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Allain, yahakanye ibyo leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ishinja iy’u Rwanda ko itera inkunga umutwe wa M23, mu ntambara icyo gihugu gihanganyemo n’umutwe yise uw’Iterabwoba wa M23 mu Burasirazuba bwacyo.

Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangarije RBA ko iki ari ikibazo kiri hagati y’Abanyekongo ubwabo, bakwiye kwicara hamwe bakagishakira ibisubizo.

Hashize iminsi mike guverinoma ya DRC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe w’abarwanyi wa M23, uhanganye n’ingabo z’iki gihugu mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Mukurarinda yavuze ko ari ikibazo cy’amateka kiri hagati y’abatuye iki gihugu ubwabo, bakwiriye gushakira ibisubizo.

Yasabye ko igihugu cyagaragaza ibimenyetso bifatika aho gushyira abantu mu rujijo.

Umunyamategeko, Gasominari Jean Baptiste akaba anazobereye ibibazo byo mu Burazirasuba bwa Congo yavuze ko hashize imyaka 25 iki gihugu kibarizwamo imitwe y’abarwanyi isaga 140, ariko by’umwihariko muri iyo mitwe hakaba harimo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ukoze jenoside yakorewe Abatutsi, ukaba ukomeje no guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’uw’Abanyekongo ariko iyo leta ntacyo yabikozeho.

Hari ibisasu byaturutse muri RDC byatewe mu Rwanda, umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda yagaragaje ko ari ubushotaranyi ariko u Rwanda ntiruzigera rwinjira muri iyi ntambara.

Kugeza ubu iyi ntambara iri mu Burasirazuba bwa Congo hari serivise yatumye zihagarara zirimo no guhagarika ingendo zo mu kirere z’indege ya RwandAir ijyana abagenzi mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru