Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

U Rwanda rwanenze Perezida Tshisekedi ukomeke kurwitwaza mu bibazo byamunaniye

Wednesday 1 February 2023
    Yasomwe na

Umwanditsi

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yatangaje ko u Rwanda rwamaganye amagambo ya Perezida Tshisekedi ukomeje kurugira urwitwazo rw’ibibazo byose bya Congo kugeza nubwo imbere ya Papa Francis yarwitwaje ko ari rwo ruhungabanya umutekano w’igihugu cye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ubwo yakiraga Nyirubutungane Papa Francis mu ruzinduko yatangiye muri Afurika ahereye muri Congo, mu ijambo rye Perezida Tshisekedi yongeye kugaruka ku mvugo zimaze igihe zishinja u Rwanda ibibi byose biri mu Burasirasuzuba bwa Congo.

Bitandukanye n’ibikubiye mu ijambo rya Papa Francis, Tshisekedi we yibasiye u Rwanda arushinja ko rushyigikiye imitwe y’iterabwoba ikomeje kuyogoza igihugu cye.

Ati “Mu myaka mirongo 30 ishize, ubugwaneza bwacu bwashegeshwe n’abanzi b’amahoro ndetse n’imitwe y’iterabwoba ituruka mu bihugu by’ibituranyi.”

Iyi mvugo ya Tshisekedi yo gutwerera u Rwanda ibibi byose aho abonye ijambo hose, imaze kuba karande kuko kuva ibihugu byagirana ibibazo, inama zose abayobozi ba Congo bitabira bashinja u Rwanda.

U Rwanda rusobanura ko ibyo Congo iri gukora muri iki gihe ari ukwihunza ibibazo.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yabwiye Reuters ati “Ni ibintu bisanzwe kandi biteye isoni Perezida Tshisekedi yiyemeje byo kugira u Rwanda urwitwazo ku mpamvu z’amatora, zo kuyobya abantu kugira ngo ntibite ku musaruro mubi wa Guverinoma ye, no kunanirwa kugeza ku baturage ibyo yabemereye.”

Perezida Kagame aherutse gutangaza ko ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bizakemuka mu gihe iki gihugu ubwacyo kibishyizemo ubushake.

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yagize ati “ Mu gihe cyose amahanga na guverinoma zagiye zisimburana muri Congo bagumye muri iyi ntero, ntabwo igisubizo kirambye cy’ibibazo by’Uburasirazuba bwa Congo kizigera kiboneka.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru