Tariki ya 17 Gashyantare 2024 u Rwanda rwagiye kubona rubona ubutumwa bw’ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya America birushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, bakarusaba gukura ingabo zarwo muri DRCongo.
Ni ubutumwa u Rwanda rwavuze ko burimo kwivuguruza nkana bitewe n’ibyo ibiro bya Amerika by’Ubutasi byatangaje mu Gushyingo 2023.
Gahunda y’ubu butasi ya America yari iyo gufasha u Rwanda na RDC guhosha umwuka mubi, gukemura impamvu muzi y’umutekano muke muri iki gihugu no kugabanya ingabo ziri ku mipaka y’impande zombi mu rwego rwo gukumira ibyago by’intambara hagati y’impande zombi no guhana agahenge hagati y’umutwe wa M23 na Leta ya RDC.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ubutumwa bwatangajwe n’ibi biro bya Amerika bwirengagiza ibimenyetso byose byo muri RDCongo birimo imikoranire y’igisirikare cy’iki gihugu n’umutwe wa FDLR, bigamije kuruhungabanya.
Leta y’u Rwanda yaboneyeho gusaba ibisobanuro America kugira ngo hamenyekane niba harabayeho ukwisubiraho.
Yagize iti “U Rwanda ruzasaba ibisobanuro Guverinoma ya Amerika kugira ngo hamenyekane neza niba ririya tangazo risobanuye ukwisubiraho ku murongo iki gihugu cyari gifite, cyangwa se ari ukuba inzego zitarahanye amakuru nk’uko bikwiye."
U Rwanda rwamye ruvuga ko umuzi w’ibibazo byo muri RDC ari umutwe wa FDLR uhabwa ubufasha n’ubuyobozi bw’ibi bihugu, nyamara ufite umugambi wo guhungabanya umutekano w’Igihugu.
U Rwanda ruvuga ko rudashobora kujenjekera amagambo yo gutera u Rwanda yavuzwe na Perezida Tshisekedi ubwe kandi na Amerika ubwayo izi neza ko afatanyije na FDLR bashyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, ari nayo mpamvu rwashyize imbaraga mu bwirinzi bwarwo.