Wednesday . 22 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

U Rwanda rwemeje ko MONUSCO ishyigikiye FARDC mu bikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda

Tuesday 14 June 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Nimugire Fidelia

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko itsinda ry’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Congo (MONUSCO) basanze rishyigikiye ingabo za Leta FARDC mu bikorwa by’ubushotoranyi bimaze iminsi bishyamiranyije u Rwanda na RDCongo ku bisasu biterwa ku butaka bw’u Rwanda.

Nyuma yuko Igisirikare cya RDCongo kirashe mu Rwanda inshuro zigera kurio eshatu mu gihe cy’amezi atatu.

Yolande Makolo yabitangaje ku rubuga rwe rwa twitter asubiza ibyatangajwe n’Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Stéphane Dujarric uherutse kuvuga ko ubusugire bwa DRCongo bukwiye kubahwa.

Yolande Makolo yavuze ko ubudahangarwa bwa DRCongo bungana n’ubw’u Rwanda bityo ko igisirikare cya Congo na cyo gikwiye guhagarika ibikorwa by’ubushotoranyi gikomeje gukora ku Rwanda.

Yavuze ko kuba DRC yarasa ibisasu mu Rwanda ntihagire igikorwa, bigaragaza ubufasha bwa MONUSCO kuri FARDC.

Yagize ati “Ese iyo DRC irashe ibisasu mu Rwanda byo ntibifatwa nko kuvogera, iki ni ikibazo gikomeye kandi kizana ingaruka kandi bikwiye guhagarara burundu.”

Yolande Makoloro yavuze ko MONUSCO yamaze gufata uruhande ndetse ko “yatanze ubufasha bweruye kuri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byo kurasa ku butaka bw’u Rwanda.

Yolande Makolo yavuze ko MONUSCO itari ikwiye gukora ibikorwa nk’ibi cyangwa ngo irebere, bikomeze kuba kuko kubirebera na byo bigaragaza ubufatanyacyaha.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru