Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

U Rwanda rwohererejwe abayobozi bakuru b’umutwe w’iterabwoba ukorera muri Kongo (RDC)

Monday 11 January 2021
    Yasomwe na

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yoherereje mu Rwanda abayobozi bakuru b’umutwe w’iterabwoba wa FLN barimo Capt Jean Marie Vianney Rusine na Col Irombe baherutse gufatwa n’ingabo z’iki gihugu, FARDC.

Capt Rusine Jean Marie Vianney wahoze mu Ngabo z’u Rwanda, RDF na mugenzi we bafashwe ku wa 7 Mutarama binyuze mu bikorwa by’umutwe udasanzwe w’Ingabo za Congo uzwi nka Hibou Special Forces.

Rusine yinjiye muri FLN mu 2018 nyuma yo kwirukanwa mu Ngabo z’u Rwanda kubera guhamwa n’ibyaha by’ubujura. Yirukanwa yari afite ipeti rya Lieutenant.

Col Irombe wari ushinzwe urukiko rwa gisirikari rwa FLN yavutse mu 1967,mu cyahoze ari Komini Tare ubu ni Gakenke. Amashuri yisumbuye yayize muri Seminari nto ya Rwesero.

Ubwo ingabo za RPA zahagarikaga Jenoside ingabo za FAR zigahungira muri Congo, Irombe yakomereje amashuri ye muri Kaminuza ya Lubumbashi mu bijyanye n’amategeko. Mu mirimo yakoze harimo kuba Komiseri mu bucamanza bwa FDLR, ndetse yabaye Umunyamabanga wihariye wa Col.Bigaruka.

Ifatwa ry’aba bagabo ryakurikiwe n’urupfu rwa Lt.Col Butera Didier wari umujyanama muri FLN wishwe n’ingabo za Congo.

Imirwano imaze hafi icyumweru ihanganishije ingabo za Leta ya Congo n’inyeshyamba za CNRD/MRCD ahitwa Muzimu na Kigoma ho muri Uvila, muri Kivu y’Amajyepfo imaze kugwamo abarwanyi ba FLN bagera kuri 36 ndetse n’ibirindiro by’izo nyeshyamba bikaba bimaze kwigarurirwa n’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuva abayobozi bakuru ba FLN barimo Nsabimana Callixte Sankara wari umuvugizi wawo, Nsengimana Herman wamusimbuye na Paul Rusesabagina bafataga nka ‘sebuja’ bafatwa, ahazaza hawo kimwe n’ah’abandi barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda hakomeje kujya mu kaga kuko abayigize badasiba gupfa no gufatwa umunsi ku wundi.

Abafashwe baje biyongera ku bandi bagiye bafatirwa mu mashyamba ya Congo bakoherezwa mu Rwanda barimo Major Habibu Mudathiru n’abandi barwanyi bari bari kumwe mu mitwe ishamikiye kuri RNC yashakaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda, Ignace Nkaka, alias LaForge Fils Bazeye, na ‘Lt Col’ Jean-Pierre

Nsekanabo bo muri FDLR bafashwe, bose bakaba bari gukurikiranwa n’ubutabera mu Rwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru