Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

UMUHANZI BIGIZI GENTIL ATI :”YAFASHWE N’ABATAMBYI MU GIHE YAGOMBAGA GUFATWA NA POLISI”

Monday 18 March 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Pierre Romeo
Umuhanzi w’ indirimbo zihimbaza Imana yavuze ko Yesu yafashwe n’abatambyi mu gihe yago mbaga gufatwa n’abapolisi bisobanura akarengane gakomeye Umwami Yesu yagiriwe ubwo bamubambaga ku musaraba.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane taliki ya 14 Werurwe ,ubwo yasobanuraga byinshi ku ndirimbo ye nshya y’amashusho aherutse gusohora kuwa kabiri w’iki cyumweru yitwa” Umugoroba” ivuga cyane ku rupfu rwa Yesu Kristo.

Mu kiganiro umuhanzi Bigizi Gentil yagiranye n’umunyamakuru w’Isezerano.com, dukesha iyi nkuru, yatanze ibisobanuro byimbitse kuri iyi ndirimbo ,aho yavuze ko yayihimbye kubera iyi minsi turimo yegereje Pasika , ari nawo munsi mukuru twibukaho izuka rya Yesu Kristo.

Yagize ati :indirimbo”Umugoroba” ni iya Pasika kubera ko Pasika yegereje,gusa impamvu nayise”umugoroba” ni uko mu mategeko y’abayuda ntago byari byemewe ko bafata umuntu saa kumi n’ebyiri zirenga ,ariko mu by’ukuri Yesu we bamufashe mu masaha ya nimugoroba kandi bitari byemewe.

Uyu muhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana yakomeje avuga icyo yashakaga kwigisha abantu muri iyi ndirimbo”Umugoroba” , ko ari ukubereka akarengane Yesu yagiriwe,anifuriza abantu kwongera gukunda Yesu.

Ati :”icyo nashakaga kwigisha abantu kuri pasika ni ukubereka akarengane Yesu yarenganye .Niba hari umugabo warenganye ku bwawe no ku bwanjye ni Yesu,aho yafashwe n’abatambyi bakuru mu mwanya wa Polisi”.

Umuhanzi Bigizi Gentil ni umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,wamenyekanye mu ndirimbo ze nziza zirimo iyitwa”Imvugo yiwe ni ihame”yakunzwe n’abanyarwanda batari bake.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru