Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

UN irashinja Ethiopia kwicisha inzara nk’intwaro yo mu ntambara ya Tigray

Thursday 10 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umuryango w’abibumbye (UN) washinje Ethiopia gukoresha kwicisha inzara nk’intwaro yo mu ntambara muri Tigray, aho uvuga ko ukutahagera kw’imfashanyo kwashyize mu byago 90% by’abaturage.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), rivuga ko nta biribwa cyangwa imiti byari byagera mu karere ka Tigray ko mu Majyaruguru ya Ethiopia, nubwo mu cyumweru gishize hashyizwe umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano.

Umuyobozi Mmukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati: “Nta kintu na kimwe kirimo kugenda. Nari niteze ko ibiribwa n’imiti bitangira kuhagera ako kanya nyuma yo guhagarika imirwano. Ibyo ntibirimo kuba.”

Yavuze ko abantu barimo kwicwa no kubura ibiribwa ndetse bakicwa n’indwara zishobora kuvurwa.

Dr Tedros, ukomoka muri Tigray, yasabye ko itumanaho rya telefone risubizwaho, banki zikongera gukora, hamwe n’izindi serivisi z’ibanze.

Yavuze ko abantu miliyoni esheshatu bamaze imyaka ibiri batamenya ibibera ahandi ku isi nkaho batabaho.

Umutegetsi wo muri Ethiopia yavuze ko Dr Tedros arimo kugerageza kubangamira amasezerano y’amahoro - kandi ko ibiribwa n’imiti birimo kugera muri Tigray.

Yavuze ko umuriro w’amashanyarazi na serivisi z’itumanaho byasubijweho mu duce tumwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru