Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Uburusiya bwatangaje igisabwa ngo buhagrike intambara kuri Ukraine

Thursday 21 April 2022
    Yasomwe na

Ubutegetsi bw’Uburusiya bwatangaje ko bwiteguye guharika intambara igihe cyose umuryango w’ubutabazi wa OTAN/NATO uzahagarika gukoresha ubutaka bwa Ukraine mu kubangamira Uburusiya.

Byatangajwe n’Umutegetsi Mukuru wo muri Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya, Alexey Polishchuk mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya Leta, Tass.

Polishchuk yagize ko igikorwa kidasanzwe kizahagarara mu gihe integoo zacyo zizaba zigezweho.

Akomeza agira ati, “Muri zo harimo kurinda abenegihugu bibereyeho mu mahoro ba Donbas, gusenya igisirikare hamwe no gukuraho ibitekerezo by’iki-NAZI muri Ukraine, hamwe no gukuraho ikintu cyose cyabangamira Uburusiya kivuye ku butaka bwa Ukraine kubera ko bwifatanyije n’ibihugu bya OTAN".

Ki kinayamakuru cyanditse ko nta buryo uyu mutegetsi avuga umuryango OTAN ubangamiyemo Uburusiya ku butaka bwa Ukraine.

Polishchuk yongeyeho ko iki gikorwa cya gisirikare "kizakomeza uko cyateguwe" kandi ko "ntego zacyo zose zizagerwaho".

Avuze aya majambo mu gihe ingabo z’Uburusiya zikomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye bya Ukraine, aho bivugwa ko ejo ku wa gatatu zateye intambwe ntoya muri iyo ntambara.

Kugeza ubu Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin avuga ko ikirimo gukorwa ari ibikorwa bya Gisirikare muri Ukraine, bitandukanye n’ababyita intambara. Yashoje ibi bikorwa kuri Ukraine tariki ya 24 Gashyantare uyu mwaka.

Ibice bimaze kwigarurirwa n’ingabo z’Uburusiya, ni ibyo mu Burasirazuba

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru