Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ubushinwa bwafatiye ibihano abategetsi b’Amerika bakoranaga na Trump

Thursday 21 January 2021
    Yasomwe na

Ubutegetsi bw’Ubushinwa bwafatiye ibihano abategetsi bahoze muri leta ya Trump, nyuma y’umwuka utari mwiza waranze impande zombi kuva Trump wabaye Perezida wa 45 w’Amerika akimara kwinjira mu Ngoro ya Perezida White House.

Ibihano Ubushinwa bwafatiye abahoze mu butegetsi bwa Trumpa ibihano byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu, Wang Yi, nyuma y’iminota mike Joe Biden arahiriye kuba perezida wa 46 w’Amerika ku mugoroba wo ku wa 20 Mutarama 2021.

Mu baza imbere ni uwahoze ari minisitiri w’Amerika ushinzwe ubuhanyi n’amahanga, Mike Pompeo, yabaye umwe muri 28 Ubushinwa buvuga ko bateguye, baramamaza kandi bashyira mu bikorwa urukurikirane rw’ibihano byahungabanije Ubushinwa n’inyungu zabwo.

Abandi muri bo ni uwahoze ari umujyanama wa Trump mu by’ubucuruzi, Peter Navarro, uyu yahoze ari umujyanama mu bijyanye n’umutekano, Robert O’Brien, hamwe n’uwo yasimbuye, John Bolton.

BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu Minisitiri w’Ubusinwa Wang Yi yavuze ko ibyo bihano byabangamiye abaturage babo, byongera bibangamira imigenderanire hagati y’ibyo bihugu bibiri.

Abo bahoze ari abategetsi hamwe n’imiryango yabo babujijwe kwinjira ku butaka bw’Ubushinwa, ubwa Hong Kong n’intara idasanzwe ya Macao igenzurwa n’Ubushinwa.

Imigenderanire hagati y’Ubushinwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika yajemo agatotsi gakomeye nyuma y’aho Trump atangije intambara yo kuzamura imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa akigera ku butegetsi.Ubushinwa bwafatiye ibihano abategetsi bahoze muri leta ya Trump, nyuma y

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru