Leta ya Canada yatangaje ko yafatiye u Rwanda ibihano byo mu rwego rw’ubukungu na politike irushinja ko ingabo zarwo zirimo gufasha umutwe wa M23 muri DR Congo, ibinti yasobanuye ko ko bigize "guhonyora ubusugire" bw’ikindi gihugu.
Mu itangazo, abategetsi ba Canada bavuze ko icyo gihugu cyamaganye "ubwicanyi bukomeye mu burasirazuba bwa RDC", bavugamo ibirego byo gutera abasivile, impunzi, ingabo za ONU n’iz’akarere, hamwe "n’ubwicanyi mu kivunge no gushimuta".
Canada ivuga ko "nk’ingaruka y’ibikorwa by’u Rwanda" mu burasirazuba bwa Congo yafashe ibyemezo byo:
1. Kuba ihagaritse gutanga impushya zo kugurisha serivisi z’ikoranabuhanga mu Rwanda,
2. Kuba ihagaritse ubufatanye n’u Rwanda bwa leta kuri leta mu bijyanye na business, n’ibijyanye no gufasha urwego rw’abikorera,
3.No gusubiramo kuba leta ya Canada yakwitabira ibikorwa mpuzamahanga byakiriwe n’u Rwanda, n’ubusabe bw’u Rwanda bwo kwakira ibikorwa ahazaza.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ko mu bivugwa na Canada harimo "ibirego by’ubwicanyi byo gusebya u Rwanda bitakwihanganirwa", ko ruza gusaba leta ya Canada ibisobanuro kuri ibi.
Mu itangazo, u Rwanda ruvuga ko Canada nta buryo yavuga ko ishyigikiye umuhate w’akarere wo kugera ku mahoro "mu gihe ishyira ibirego by’ubwoko bwose ku Rwanda, ikananirwa kubaza leta ya DR Congo ibyo ikwiye kubazwa" – aha ivugamo kwibasira abasivile bayo mu bitero ubu bivugwa ku baturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo.
Itangazo ry’u Rwanda rigira riti: "Guceceka kwa Canada kuri ibi bikorwa bikabije bihonyora uburenganzira bwa muntu ntibikwiye kandi biteye isoni", ryongeraho ko izo ngamba Canada yafatiye u Rwanda "ntizizakemura amakimbirane".
Canada yatangaje ibihano ku Rwanda nyuma y’Ububiligi, Ubwongereza, na Amerika yafatiye ibihano bwite Minisitiri James Kabarebe w’u Rwanda.
Abategetsi ba Guverinona ya DRC bakunze kuvuga ko uru rugamba bita ko barwanamo n’u Rwanda binyuze muri M23 bazarurwanira ku mpembe zose, haba ku ruhembe rw’ububanyi n’amahanga mu gukomanyiriza u Rwanda, ubutabera batanga ibirego n’ahandi hose banyura bahanganyemo n’u Rwanda.