Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Umugaba w’Ingabo za Israel yeguye ku nshingano

Wednesday 22 January 2025
    Yasomwe na

Uwari asanzwe ari Umugaba Mukuru w’ingabo za Israel, Lt. Gen. Herzi Halevi yatangaje ko yeguye ku nshingano kubera ko hari ibyo atarahabwaho ubusobanuro ku gitero cyagabwe ku gihugu cye tariki 7, Ukwakira, 2023 bikozwe na Hamas.

Icyo gitero cyatumye igihugu cye kijya mu ntambara yari imaze amezi 15 ikaba iherutse gusa nihagaze nyuma y’amasezerano yasinyiwe muri Qatar mu Murwa mukuru, Doha y’agahenge hagati y’impande zirwana.

Igitero cyagabwe kuri Israel bikozwe na Hamas cyatumye abantu 1200 bahasiga ubuzima, abandi 250 batwarwa bunyago.

Muri abo bantu, kugeza ubu hari abantu 90 bo muri Israel bakiri mu bunyago.

Halevi yatangaje ko azegura mu buryo bweruye tariki 06, Werurwe, 2025, akazaba yeguye akurikira mugenzi we wari ushinzwe ingabo zo mu Majyepfo ya Israel witwa Maj. Gen. Yaron Finkelman.

Uyu musirikare niwe wari ugaragariye abasirikare barwanaga na Hamas muri Gaza.

Kwegura kw’abo basirikare bakuru kwabaye ikindi kintu gishyira igitutu ku butegetsi bwa Netanyahu ngo bugire icyo butangaza kubyaye byose mbere y’uko igitero cyo kuri iriya tariki kibe.

Abasesengura ibyabaye muri Israel no muri Politiki yayo bavuga ko Netanyahu afite ikibazo cyo gusobanurira abaturage uko ibintu byose byagenze mbere y’uko igihugu cye kigabwaho ibitero, ariko we akavuga ko iyo ari ingingo izavugwaho intambara yarangiye.

Gen Halevi yavuze ko igihe kigeze ngo igisirikare gihabwe uburenganzira bwo guperereza neza hakamenyekana ibintu byose byabanjirije kiriya gitero.

Uyu musirikare kandi bivugwa ko atakoranaga neza na Minisitiri w’ingabo Israel Katz kubera ko we yumvaga ibintu kimwe na Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru