Uyu mugabane ufite ibihugu bisaga icya kabiri cy’ibigize uyu muryango ndetse abaturage benshi bakoresha Igifaransa niho ubasanga kurusha ahandi. Iki kikaba ari ikigaragaza ko umwanya w’Ubunyamabanga Bukuru bwa OIF ugomba kugaruka muri Afurika.
Mu minsi mikeya iri imbere (ku itariki 12 Ukwakira 2018), Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF azatorwa n’abakuru b’ibihugu cyangwa aba guverinoma bagera kuri 54 mu nama iteganyijwe kubera I Erevan muri Armenie.
Aba bakuru b’ibihugu cyangwa za guverinoma bazahitamo kugumisha Umunyakanadakazi, Michaëlle Jean, ku buyobozi bwa OIF yari asanzweho kuva mu 2014, cyangwa batore Umunyarwandakazi, Louise Mushikiwabo ngo amusimbure. Abagore babiri bahataniye uyu mwanya bonyine nabyo ni ikintu kidasanzwe nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko Isi yose ihanze amaso ugiye kuyobora OIF. Ngo hatitawe ku muntu ku giti cye, ku bumenyi afite, C.V. ye uko agaragara n’ibindi ngo icy’ingenzi n’ukuntu ari ngombwa kubaka umuryango ukomeye wifashije ku mari kandi ufite ingamba.
Igikenewe ngo kikaba ari ukumenya igishakwa nk’umuryango uvuga rikijyana mu ruhando rw’indi ushobora kuzamura imibanire myiza ndetse n’amategeko bijyanye.
Bivugwa ko mu myaka ine ishize, umunyakanadakazi Michaëlle Jean yabashije gutsindira kuyobora OIF hatitawe ku byo buri mukandida yari yujuje ahubwo kubera ko ari ko Francois Hollande wari perezida w’u Bufaransa yari yabishatse ndetse akabasha kumvisha bagenzi be bo muri Afurika; Macky Sall, impamvu uyu ari we wari ukwiye. Icyo gihe ngo Afurika yarahuzagurikaga kandi yari yanatanze abakandida bagera kuri bane bo guhangana na Michaëlle Jean.
Impamvu ubuyobozi bwa OIF bukwiriye Afurika
Jeune Afrique ivuga ko kuva icyo gihe yakomeje kwemeza ko uyu mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF wari ukwiriye Afurika. Impamvu ngo ikaba ari uburemere bw’uyu mugabane muri uyu muryango ariko ndetse n’amateka.
Mu bihugu 21 byateraniye I Niamey muri Werurwe 1970 hashingwa Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ibihugu bigera kuri 15 byari ibya Afurika. Naho abitwa abakurambere b’uyu muryango; Léopold Sédar Senghor, Habib Bourguiba et Hamani Diori bose ni Abanyafurika.
Nyuma y’imyaka isaga 40, ibihugu 54 bibarizwa muri uyu muryango ibigera kuri 29 ni ibyo muri Afurika. Ugendeye ku bwinshi bw’abakoresha Igifaransa muri Afurika ugereranyije n’ahandi, ngo ntiwatinya no kuvuga ko uyu mugabane ari wo hazaza ha Francophonie.
Ikidasanzwe gihari kuri ubu n’uko umugabane wa Afurika uri kuvuga ijwi rimwe ko ushyigikiye minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo. Jeune Afrique ikaba ivuga ko hirengagijwe ubwenegihugu bwe no kuba perezida w’u Rwanda ashimwa na benshi mu Banyafurika nubwo abandi (biganjemo abanyaburayi) hari ibyo batemeranya nawe, ngo Louise Mushikiwabo niwe mahitamo ya benshi bamuzi kandi basanga ari amahitamo meza.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko uzi Perezida w’u Rwanda n’ibyo watekereza byose kuri politiki ye mu nzego zimwe na zimwe, bigoye gutekereza ko yaba yarahisemo umuntu udakwiye umwanya w’ingenzi nk’uyu wo kuyobora Francophonie.
Hatangwa urugero rw’amahitamo yagize agena Dr Donald Kaberuka, wigeze kuba minisitiri w’imari, ngo ajye guhatanira kuyobora Banki Nyafurika y’Iterambere (BAD) kandi ngo uyu yerekanye ko nubwo u Rwanda ari ruto rufite abantu bashoboye kandi yabashije guhigika abantu bava mu bihugu bimwe bikomeye muri Afurika wasangaga ari byo byikubira imyanya y’ingenzi mu nzego mpuzamahanga.
Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuri ubu, Michaëlle Jean, mu 2010 yigeze gusura u Rwanda akiri Guverineri Mukuru wa Canada abonana na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ndetse na minisitiri Louise Mushikiwabo. mu gihe mu minsi ishize hagiye hahwihwiswa ko aba badamu bombi batarebana neza kubera aya matora bitegura guhanganiramo, Michaëlle Jean abinyujije kuri twitter muri Nyakanga yavuze ko ubucuti bwe na Mushikiwabo bumaze imyaka isaga 10.
Src:Bwiza

















