Friday . 6 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Umugabo yaguye mu rusengero by’amarabira

Monday 29 July 2024
    Yasomwe na

Umugabo watereraga abandi amakorasi bari guhimbariza Imana ahitwa mu Kinyamerika mu Murenge wa Kinyinya yamanutse aryama hasi, bamuhaye Fanta basanga ntagihumeka!

Bivugwa ko yari yazanye n’abandi bavuye mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi baje gusengera mu Murenge wa Kinyinya muri Gasabo.

Iby’urupfu rwe byavuzwe kuri uyu wa Mbere ubwo abantu bahururira baje kureba icyari cyabereye ahantu hari hashungerewe na benshi.

Ku rubuga rwa X rwa Flash FM hariho amashusho y’abaturage bavugaga uko bumvise iby’urwo rupfu.

Hari uwagize ati: “Twabyutse mu gitondo tubona abantu bashungereye hano tubajije batubwira ko ari umuntu wahaguye. Bamwe bari baturutse i Byumba abandi mu Gatenga. Ngo bari barahuriye ahantu mu resengro bumvikana kujya bajyana mu masengesho”.

Abo basenganaga bamubwiye ko hari aho bari bujye gusengera arababwira undi abasaba kutamusiga.

Bahageze barasenga kandi niwe wateraga amakorasi abayoboye.

Mu gitondo kare kare nibwo bagiye gutaha uwo muntu tutamenye umwirondoro we atera ikorasi ari guhimbaza Imana nibwo yamanukaga ahita aryama.

Yaryamye hasi ntabwo yahikubise nk’uko hari abashobora kubikeka.

Nyuma nibwo bagenzi be bamuguriye Fanta ngo bamuramire ariko aho imbangukiragutabara iziye isanga ntagitera akuka.

Abapolisi bahise bahagera bashyira umurambo mu modoka baramujyana.

Taarifa dukesha iyi nkuru yanditse ko abaturage bavuga ko kuri uwo musozi wa Ndabirambiwe n’abandi bantu basanzwe baza kuhasengera kandi ngo mu minsi yashize haguye undi muntu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru