Nyuma yuko Abarwanyi b’Umutwe wa M23 bigaruriye ibice binini bya Kivu y’Amajyaruguru bakahota inzira zose zishyira Umujyi wa Goma, Leta ya Congo yashese igiciro icyo ari cyo cyose cyakoreshwa mu kurinda ko wafatwa.
Umujyi wa Goma ifatwa nk’umutima w’Ubucuruzi na politiki mu Burasirazuba bwa Congo bitewe n’imirimo inyuranye iwukorerwamo akenshi ifite aho ihuriye n’abafite izindi nyungu ku butaka bw’iki gihugu zirimo n’iziva mu mitungo kamere gikungahayeho, hagafatwa nk’inzira ibigeza kuri bene byo.
M23 rero kwambura ingabo za Leta n’abambari bazo intwaro n’ibice byinshi muri Kivu ya Ruguru, no kugota Goma byateranyije igitaraganya inama nkuru y’umutekano yayobowe na Perezida Tshisekedi, hafatwa ingamba zo kurinda umujyi wa Goma ku kiguzi icyo ari cyo cyose.
Asohotse muri iyo nama, Minisitiri w’ingabo, muri iki gihugu, Jean Pierre Bemba, yatangaje ko “ibintu byose byateguwe kugira ngo umujyi wa #Goma udafatwa”.
Ibyo arabivuga gutyo nubwo hari amakuru avugwa ko uyu mujyi wamaze kugotwa ku gice cyose cy’ubutaka n’umuhanda mukuru wari usigaye ugezayo ibicuruzwa byinshi ukaba ugenzurwa n’umutwe wa M23.



















