Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Umujyi wa Kigali urimo guhombya COPERATIVE y’ababumbyi ba Kacyiru

Thursday 5 May 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Abagore n’abagabo bakora umwuga w’ububumbyi bw’ibikoresho by’imitako n’ibindi bibumbiye muri Koperative y’ababumbyi ba kijyambere “Coperative Moderne de Poterie” mu gishanga cya Kacyiru mu karere ka Gasabo barataka igihombo bari gutezwa no gukererwa kwishyurwa amafaranga y’ingurane arenga miliyoni ku bikorwa byabo ryakozwe rinemerwa n’Umujyi wa Kigali ugiye kubaka umuhanda aho bakorera.

Ubwo Mamaurwagasabo yasuraga aba babumbyi, bakorera mu murenge wa Kacyiru, akagari ka Kamatamu mu mudugudu wa Gataba, bagaragarije ko ibyangombwa bitandukanye by’igenagaciro k’ibikorwa byabo bategereje kwishyurwa n’Umujyi wa Kigali, umwaka umwe ukaba ushize none batangiye guhura n’ibihombo birimo gusenyuka kw’inzu zabo n’ibindi nk’uko Perezida w’iyi Koperative yabotubwiye.

Gatera Jonathan, Perezida w’iyi Coperative Moderne de Poterie, yavuze ko kuva Umujyi wa Kigali ubabwira ko ugiye kunyuza umuhanda mu kibanza bakoreramo batangiye gusabwa kwimuka, basubiza ubutaka batijwe n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize RSSB, bashaka n’umugenagaciro ubara agaciro k’ibikorwa byabo biri hejuru y’ubutaka, imirima iri mu gishanga n’ibindi bya buri muntu mu bakorera muri iyo koperative.

Mu kugena agaciro k’ibikorwa by’abanyamamuryango byonyine, Koperative yabanje gushaka umugenagaciro wayo ayibarira miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda, Umujyi wa Kigali nawo uzana umugenagaciro wawo abara miliyoni 32 ariko Koperative irayanga. Byasabye ko impande zombi zicarana zigashaka agaciro zemeranywaho, bemeranya miliyoni 34 ariko wemera no kongeraho amafaranga y’ubukererwe bw’imykaka 2, 5%, arenga miliyoni imwe na maragana arindwi agaciro kose kagera kuri miliyoni 36 zirengaho andi (36 694 507 Frw), abahagarariye impande zombi barasinya kuva ubwo tariki ya 22 Werurwe 2021 baracyategereje amafaranga kuri konti ya Koprative ariko amaso yaheze mu kirere.

Ku rundi ruhande, imitungo ya koperative ubwayo ku mirima yayo ni miliyoni 134 776 493Frw, bivuze ko imitungo yose hamwe, iya koperative n’iy’abanyamuryango ikaba miliyoni 171 471 000Frw.

Kopi original igaragara mu gitabo cya Koperative y’agaciro k’ibyo abanyamuryango bategereje ko Umujyi wa Kigali uzabishyura bakabona kwimukiranaho baberetse

Akomeza agira ati, “Kuba tutarishyurwa birimo kutugiraho ingaruka; ni ukuvuga ngo akazi kacu karimo gupfa.”

Akomeza agira ati, “Amakuru duherika, hari umugabo ngo ushinzwe ibintu by’umutekano mu karere ka Gasabo, ni we wari watwatse dosiye yacu ajya kuvugana nabo ariko nawe yari yambwiye ngo bamubwiye yuko babizi ngo tugomba kuva hano ari uko batwishyuye.

None urumva agaciro k’ibi birimo kwangirika bitabazwe tuzakaka gute, turimo turahomba kuko ni ukuvuga ngo habuze n’umuyobozi n’umwe w’Umujyi wa Kigali uza ngo tuganire nawe, anatuganirize.”

Kopi z’inyandiko iyi Koperative yanikiye Umuyobozi wUmujyi wa Kigali ntiyasubiza

Imwe mu mabaruwa iyi Koperative yandikiwe Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ariko ntiyasubiza my mwaka urenga wise

Mamaurwagasabo yagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, wungirijwe ushinzwe ibikorwaremezo n’imiturire y’Umujyi wa Kigali, amaze kwakira ikibazo cy’umunyamakuru ku murongo wa Telefone, acyumva ko ari ikibazo cy’iyo koperative yahise akupa telephone, inshuro zose umunyamakuru yagerageje kongera kumuhamagara yasanze yahagaritse itumanaho hagatai ya nomero zombi (Block).

Aba banyamuryango bavuga ko ibikorwa byabo bikomeje kuhangirikira, cyane ko imirimo yo gutangira gukora uwo muhanda yahereye iruhande rwabo aho imashini zitsindagira umuhanda zirimo gusenya ibikoze mu ibumba babumba buri munsi.

Umuhanda uzanyura mu kibanza iyi koperative ikoreramo

Inzu zatangiye kwiyasa imitutu kubera imashini zitsindagira umuhanda zitigisa ubutaka

Bisaba kwimura ibibumbano kugira ngo bidakomeza kumenwa n’umugingito uterwa n’imashini zitsindagira umuhanda

Kopi iriho amazina y’abayobozi mu Mujyi wa Kigali n’aba Koperstive ndetse n’abatekenisiye ku mpande zombi bemeranyijweho agaciro k’ibizishyurwa ariko byarangiriye ahi

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru