Thursday . 16 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Umukobwa wendaga kuba Umubikira yishyikirije RIB nyuma yo kwandika ibaruwa akaburirwa irengero

Friday 13 May 2022
    Yasomwe na

Umukobwa Furaha Florence, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wendaga guhabwa Ububikira mu kigo cyabo cyo mu Karere ka Ngoma wari uherutse kwandika ibaruwa iteye urujiji yarangiza akaburirwa irengero yishyikirije RIB ya Kigali.

Inkuru y’ibura ryo uyu mukobwa Furaha yabonetse tariki 11 Gicurasi 2022, aho inzego z’ibanze zavugaga ko uyu mubikira yabuze tariki 08 Gicurasi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uyu mukobwa yamaze kuboneka nyuma yo kwishyikiriza uru rwego mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Arahari nta kibazo. Yishyikirije RIB ya Kigali ni ho ari, turi kubikurikirana.”

Mushimiyimana Beatha, Umuyobozi w’ikigo cy’i Ngoma cy’ababikira cyabagamo uyu mukobwa, yavuze ko aya makuru yo kuboneka k’uriya mukobwa, bayamenye ariko ko bataramenya ibigomba gukurikira.

Uyu muyobozi utifuje kuvuga byinshi, yatangaje ko bamaranye iminsi impungenge yo kubura uyu mukobwa wendaga guhabwa ububikira.

Muri iyo baruwa yandikishije intoki ariko idasinye, Furaha yatangiye ashimira umuryango w’aba babikira witwa Religieuses de l’Instruction Chretienne, uburyo yabanye na bagenzi be muri iki kigo.

Furaha Florence Drava yiseguye kuri bagenzi ko atabashije gukomezanya na bo urugendo rwo kwiha Imana akaba ahisemo kubatoroka ku bushake bwe.

Mushimiyimana Beatha uyobora uyu muryango w’Ababikira, wari yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Station ya Zaza, yari yavuze ko bafite impungenge kuko uyu mukobwa bari bamuhawe n’ababyeyi be kandi akaba adafite telefone.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru