Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Umunyamakuru wa RBA yagizwe Meya w’akarere ka Gicumbi By’agateganyo

Friday 1 June 2018
    Yasomwe na

Kamili Athanase usanzwe ari umunyamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yagizwe Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, asimbuye Sewase Jean Claude nawe uheruka kwegura ku buyobozi bw’akarere atamaze n’icyumweru atowe kuri uwo mwanya.

Tariki ya 25 Gicurasi 2018 nibwo uwari Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvénal n’abamwungirije bose begujwe, nyuma y’iminsi itatu Njyanama iraterana itora Sewase Jean Claude ngo ayobore by’agateganyo.

Gusa nawe ku mugoroba wo ku wa 31 Gicurasi 2018 yandikiye Njyanama ibaruwa yegura kuri uwo mwanya kubera imanza afite mu nkiko.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Kayombya Dieudonné, yavuze ko Kamili bamufitiye icyizere harebwe ku mpamvu zirimo icyizere abajyanama bagenzi be bamufitiye, aho mu bajyanama 31 bitabiriye itora kuri uyu wa Gatanu, Kamili yagize amajwi 25 naho Muzeyemariya Rosette bari bahatanye akagira amajwi atandatu gusa.

Yakomeje agira ati “Icyizere turanagikura ku bunararibonye afite mu nama njyanama, mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, icyizere kandi tukagikura no mu kazi akora k’itangazamakuru, ni umunyamakuru mwiza amenya ubuzima bw’igihugu bwose, hanyuma tukanagikura ku cyizere abaturage bamuhaye.”

“Ibyo byose biraduha icyizere ko Kamili Athanase azaba adufashije kuyobora ubuzima bw’akarere mu gihe dutegereje ko amatora ya komite nyobozi yose ategurwa akanakorwa.”

Kamili Athanase asanzwe mu Nama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, aho ahagarariye Umurenge wa Rwamiko.

Ni n’umwe mu banyamakuru b’inararibonye Radio Rwanda yari ifite bayimazeho imyaka irenga 10, akora cyane mu biganiro mbwirwaruhame bitumirwamo abayobozi batandukanye bigaruka ku ngingo zireba ubuzima bw’igihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru