Thursday . 26 December 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 November » Musanze: Perezida wa Sena yasabye kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside yongeye kubura umutwe – read more
  • 28 November » Ihohoterwa rishingiye ku gutsina rigomba gucika kuri buri wese – read more
  • 28 November » Nyabihu: Baratabariza umwana ugiye kumara imyaka 10 atonyokera mu rugo – read more
  • 27 November » Impunzi ziri mu Rwanda zigiye kwivuriza kuri mituweli – read more
  • 27 November » U Rwanda rwashimangiye kudatezuka ku ngamba z’ubwirinzi kuri DRCongo – read more

Umunyamakuru wa RBA yagizwe Meya w’akarere ka Gicumbi By’agateganyo

Friday 1 June 2018
    Yasomwe na

Kamili Athanase usanzwe ari umunyamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yagizwe Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, asimbuye Sewase Jean Claude nawe uheruka kwegura ku buyobozi bw’akarere atamaze n’icyumweru atowe kuri uwo mwanya.

Tariki ya 25 Gicurasi 2018 nibwo uwari Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvénal n’abamwungirije bose begujwe, nyuma y’iminsi itatu Njyanama iraterana itora Sewase Jean Claude ngo ayobore by’agateganyo.

Gusa nawe ku mugoroba wo ku wa 31 Gicurasi 2018 yandikiye Njyanama ibaruwa yegura kuri uwo mwanya kubera imanza afite mu nkiko.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Kayombya Dieudonné, yavuze ko Kamili bamufitiye icyizere harebwe ku mpamvu zirimo icyizere abajyanama bagenzi be bamufitiye, aho mu bajyanama 31 bitabiriye itora kuri uyu wa Gatanu, Kamili yagize amajwi 25 naho Muzeyemariya Rosette bari bahatanye akagira amajwi atandatu gusa.

Yakomeje agira ati “Icyizere turanagikura ku bunararibonye afite mu nama njyanama, mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, icyizere kandi tukagikura no mu kazi akora k’itangazamakuru, ni umunyamakuru mwiza amenya ubuzima bw’igihugu bwose, hanyuma tukanagikura ku cyizere abaturage bamuhaye.”

“Ibyo byose biraduha icyizere ko Kamili Athanase azaba adufashije kuyobora ubuzima bw’akarere mu gihe dutegereje ko amatora ya komite nyobozi yose ategurwa akanakorwa.”

Kamili Athanase asanzwe mu Nama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, aho ahagarariye Umurenge wa Rwamiko.

Ni n’umwe mu banyamakuru b’inararibonye Radio Rwanda yari ifite bayimazeho imyaka irenga 10, akora cyane mu biganiro mbwirwaruhame bitumirwamo abayobozi batandukanye bigaruka ku ngingo zireba ubuzima bw’igihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru