Mutungirehe Samuel
Umufaransakazi ufite amamuko mu Burundi, Muvira Jeanne, yatangaje ko agiye kwiyamamariza kuyobora Ubufaransa umwaka utaha wa 2022, nyuma yo kubona ukuntu icyorezo cya COVID19 gishegeshe igihugu cye akabigereranye n’umusanzu yatanze mu guhangana nacyo bityo akahakura umwanzuro wo gushaka kuyobora igihugu.
Uyu mugore wavukiye ku mugabane w’Afurika mu Burundi agakurira mu Burayi avuga ko kuri we inzozi zo gushaka kuyobora Ubufaransa zije vuba kuko mu myaka nk’itatu ishize ntazo yari afite.
Umwaka utaha wa 2022 Perezida Emmanuel Macron araba asije manda ye ya mebre yagiyeho mu 2017 kandi nawe ari mu baziyamamaza ashaka guhabwa manda ya kabiri.
Madamu Muvira yasobanuriye Ijwi ry’Amerika ko amaze umwakayitegura kuzahatanira kwicara mu ntebe isumba izindi mu gihugu cy’igihangange cy’Ubufaransa bityo amaze kubona intwaro zose zamufasha kwegukana iyo ntebe kuva aho iki cyorezo cya COVID19 gishegesheye Isi.
Muvira Jeanne ushaka gusimbura Emmanuel Macron, yavuze ko Ubufaransa ari cyo gihugu yabayemo imyaka myinshi, yizemo, akaba ari naho yakoze bityo yumva yisanzuye bitewe n’ibikorwa bitandukanye hayakoze bimwongerera ibigwi ku benegihugu bamujya inyuma.
Yasobanuye ko icyorezo cya COVID19 cyamweretse amahirwe akwiye gufatirana akayabyaza umusaruro akiyamamariza kuyobora igihugu cye bitwe n’ibyo yabonye yafashamo abaturage bamuhaye amahirwe.
Yagize ati “Ikintu cyatumye rero mvuga nti aya matora agiye kuza ndayinjiramo ni uko ibihe twaciyemo kubera COVID19 ni ibintu nkoramo imyaka myinshi, hanyuma uko ibintu byagiye bigenda niko nagiye numva hari ikintu kimpamagarira kuza gutanga ibisubizo ku bintu birimo biraba muri iki gihugu.”
Kuri we ngo Politiki ni ibintu yakoze kuva kera, ati “Politike nibwira ko nahoze nyikora kuva kera, ni ibintu nkunda cyane rwoseariko sinari gushobora gutekereza ko igihe kimwe nzajya mu matora kwiyamamaza. Ubimbajije nakubwira ko mu myaka itatu ishize bitari mu mutwe wanjye.”
Muvira yavuze ko ibintu byose yasanze bituruka ku buryo ubuzimabw’umuntu buhagaze bityo kuba abafaransa azabazanira ubuzima bwiza bitazaba bihagije gusa ahubwo bizaba intangiriro yo kugera ku iterambere rindi Umufaransa wese yifuza.
Ati “Ikintu cya mbere ninibwira ko nzazanira igihugu cyanjye nkunda cyane cyerekeye izinamuntu, ibintu turimo by’ubwisanzuro bwa muntu kandi uko imipaka ifunguye cyane kandi hakaza guhangana ku isoko biturutse ku bihugu tudafite ubukungu bumwe.
Abantu bararushye mu Bufaransa kuko uko bakora si ko babona ibijyanye n’ibyo bakoreye, ubu mu Bufaransa twasanze kuva mu myaka 80 ishize bafungura isoko ry’Ubumwe bw’Uburayi, Abafaransa ntibagishobora kugumana akazi kabo kuko haza abantu bavuye mu bindi bice byo mu Burayi bafite imishahara mito bigatuma Abafaransa Babura kazi kandi barimo barakora.”
Avuga ku kijyanye n’abimukira bavuye muri Afurika bahungira ku Mugabane w’Uburayi, Madamu Muvira yavuze ko kuri iyo ngingo azakurikiza amategeko Ubufaransa bufite yo kwakira impunzi za politiki bityo atibwira ko ari ibintu bitegerejwe gusubirwamo.
Uyu mugore wavukiye mu Ntara ya Mwalo mu Burundi yavuze ko ikintu cyose kiremwamuntu yihayeho intego adakwiye kugira umukoma mu nkokora bityo nawe akaba yibuka ukuntu mama we yabareze neza ari abana umunani bikaba byaramuteye umuhate wo kugera ku nzozi yarose akiri muto.
Inzozi z’uyu Murundikazi ushaka kuyobora ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi zijya gusa n’iza Perezida wa 44 wa Amerika, Barrack Obama, wayoboye icyo gihugu afite igisekuru gituruka muri Afurika mu gihugu cya Kenya, usibye ko Madamu Muvira we kuba ataravukiye mu Bufaransa nabyo bishobora kumubera indi nzitizi z’uko abenegihugu b’Ubufaransa bamuha ayo mahirwe atarabonwa n’undi muntu wese ku isi watekereje kuyobora igihugu atavukiyemo.
















