Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Umusaza w’umuyapani warukuze kurusha abandi ku Isi yitabye Imana

Monday 21 January 2019
    Yasomwe na

Umusaza Masazo Nonaka ukomoka mu gihugu cy’Umuyapani yari yaraciye agahigo ko kuba riwe wari mu kuru kurusha abandi kwisi yitabye Imana.

Tariki 10 Mata 2018, ‘Guinness des records’ yagaragaje ko uyu Nonaka yaciye agahigo ko kuba ariwe urusha abandi bose bariho imyaka. Masazo nonaka yavutse tariki 25 Nyakanga 1905 ashyingirwa mu mwaka wa 1931akaba yarabyaye abana batanu.

Nk’uko byatangajwe na L’Express, Yuko umwuzukuru wa Nonaka yavuze ko sekuru yabasigiye agahinda ko kuba yaritabye Imana ntabundi bundi burwayi azize.

Ubwo yahabwaga igihembo na Guiness des Records

Uyu mukambwe wikundiraga kurya ibintu biryohereye no kureba umukino wo kurwana uzwi nka ‘sumo’, yabanaga n’umuryango we ufite ahantu abantu baruhukira bakuhagirwa ibirenge hakoreshejwe amazi ashyushye ava mu birunga.

Si ubwambere igihugu cy’ubyapani kigaragaye mo abantu baciye uduhigo mu kubaho igihe kirere kire kuko kuko na Miyako Chiyo witabye Imana mu 2018 afite imyaka 117 n’iminsi 83, na Misao Okawa wari ufite 117, Jiroemon Kimura waruhutse mu 2013 afite 116 na Sakari Momoi watabarutse mu 2015 afite 112 bose niho bakomokaga.

Guinness ivuga ko agahigo k’umuntu wabayeho igihe kirekire yaba mu bakiriho n’abitabye Imana kagifitwe n’Umufaransakazi Jeanne Calment wapfuye mu 1997 afite imyaka 122 n’iminsi 164.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru