Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Unity Club Intwararumuri watoye Komite Nyobozi nshya

Saturday 10 November 2018
    Yasomwe na

Umuryango Unity Club Intwararumuri watoye Komite Nyobozi nshya mu matora yabereye muri Intare Conference Arena kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2018.

Ni umuhango wasoje igice cya mbere cy’umwiherero wa gatatu w’abanyamuryango ba Unity Club, wayobowe na Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango.

Mu bayobozi batowe, Visi Perezida wa Mbere ni Dr Nsanzabaganwa Monique usanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.

Visi Perezida wa Kabiri yabaye Kayisire Solange, Minisitiri muri Primature Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

Umubitsi yabaye Ngirente Sylvie; abagenzuzi baba Gatete Jeanne na Harerimana Brice.

Abanyamuryango ba Unity Club banatoye abayobozi ba za komisiyo zitandukanye.

Mu kanama nkemurampaka hatowe Mugabo Immaculée; De Bonheur Jeanne d’Arc na Mukantaganzwa Domittilla.

Muri za komisiyo, iy’Igenamigambi no gushaka Ubushobozi iyobowe na Sezibera Eustochie; iy’Imiyoborere n’Imibereho myiza ishingwa Mukantabana Séraphine; iy’imibereho myiza n’Ubukangurambaga ishingwa Mukabagwiza Edda naho iy’Itumanaho n’Ubushakashatsi ishingwa Muganza Angelina.

Mu mategeko agenga Unity Club, biteganywa ko Komite Nyobozi itorerwa manda y’imyaka ibiri ishobora kongerwa.

Abagize Komite Nyobozi nshya yatowe bijeje abanyamuryango ba Unity Club kuzitangira akazi no kugakorana umurava.

Muri iyi nama hanakiriwe abanyamuryango bashya muri Unity Club.

Mu gice cya kabiri cy’uyu mwiherero abanyamuryango ba Unity Club baganiriye n’abagore bo mu Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi.

Ikiganiro cyibanze ku “Ndangagaciro z’Umunyarwandakazi nk’Inkingi yo kubaka Umuryango Twifuza.”

Haganiriwe kandi ku nshingano abagore bari mu nzego z’ubuyozi bafite zirimo kuba umugore, umubyeyi n’umuyobozi.

Umuryango Unity Club Intwararumuri, watangijwe na Madamu Jeannette Kagame, akaba ayibereye n’Umuyobozi Mukuru.

Uyu muryango ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ukaba ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.

Uyu muryango washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.”

Mu myaka 22 ishize umuryango Unity Club uharanira gushyira mu bikorwa intego wiyemeje mu rugamba rwo kubera Abanyarwanda “Intwararumuri”, hamaze kubakwa inyubako eshanu (Impinganzima Hostel) mu Ntara zitandukanye, zigenewe ababyeyi b’Intwaza - bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Unity Club kandi yubatse inzu 20 mu karere ka Rubavu zigenerwa abana b’imfubyi bakuwe muri Orphelinat Noel de Nyundo, muri gahunda ya ‘Tubarerere mu muryango’.

Unity Club kandi iritegura gutuza abandi babyeyi 50 b’Intwaza mu Ukuboza 2018 mu Impinganzima hostel yo mu Karere ka Rusizi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru