Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Abagize Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu kagari ka Muyange mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro, bishimiye byinshi bamaze kugeraho mu myaka ibiri ishize birimo gutanga mituweli ku batishoboye, guha igishoro abagore bifuza gukora ubucuruzi buciriritse n’ibindi birimo gukangurira urubyiruko kwirinda inda zitifujwe.
Babigarutseho mu Birori by’Inteko Rusange y’Urugaga rw’Abagore bagize Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’akagari ka Muyange kuri uyu wa Gatandatu.
Ni ibirori byaranzwe no kumva ibyakozwe mu myaka ibiri ishize batabasha guterana kubera icyorezo cya COVID-19, impanuro n’inama zatanzwe n’abayoboye Umuryango FPR Inkoranyi ku nzego n’ingaga zisumbuye, kumva ubuhamya bw’abagore biteje imbere babikesha amahirwe atangwa na FPR Inkotanyi no gusabana hagati y’abayobozi n’abanyamuryango n’abandi baturage.
Chairperson w’Urugaga rw’Abagore bagize Umuryango FPR Inkotanyi mu Kagari ka Muyange, Nirere Marion, yashimiye abagore bitanze mu bikorwa byose urugaga rwagezeho mu myaka ibiri ishize ubwo icyorezo cyari gikomeye.
Yavuze ko nk’Umuryango FPR Inkotanyi, urugaga rw’abagore bakoze byinshi muri iyo myaka n’ubu bafite byinshi biyemeje kuzageraho.
Yagize ati: "Twatangiye ubwisungane imiryango 26 igizwe n’abantu 106 batagiraga mituweli, ugufasha abagore muri gahunda ya "100women", aho abagera mu 10 bongerewe igishoro cya business zitandukanye.
Habayeho gufatanya n’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu kubaka akarima k’igikoni. Twubatse akarima k’igikoni kuri Post de Sante, tugaburira n’abana, twereka n’ababyeyi uko bateka indyo yuzuye."
Mu bindi yabuze bakoze, habayeho kuganiriza abana b’abakobwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ku Kigi cya GS Muyange, inshuro ebyiri.
Habayeho kubarura abakobwa batewe inda zitateguwe, mu midugudu igize akagari ka Muyange kugira ngo bagaragaze ubukana ikibazo cyo gutwita kw’abangavu gihagazeho mu kagari.
Yabwiye Mamaurwagasabo ko bazakomeza gufasha abagore kwibumbira mu matsinda yo kwizigamira ariko banashyire imbagara mu kwita ku bagenerwabikorwa ba ghunda zitandukanye.
Yagize ati: "Ariko nubundi dukomeze gushakisha abantu bafite ibibazo mu miryango, cyane abagore, kugira ngo turusheho kubakorera ubuvugizi ariko nanone dukomeza gukurikirana babandi twahaye igishoro tumenye ko ubucuruzi bwabo hari aho buva n’aho bugeze, tube twatanga raporo."
Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Kagarama, Emmanuel Rugambage, yabasabye gufasha abagore kwishyira mu matsinda, ibimina kugira ngo batangire kwizigamira bityo n’ukeneye igishoro bimworohere kukigeraho.
Yabibukije kandi ko bakwiye kubwira abaturage bagize ako kagari bafite ubundi bwiahingizi bw’ubuvuzi kujya kwikosoza ku kigo nderabuzima, bakava ku rutonde rw’ababarwa nk’abatarishyura mituweli kandi bafite ubund bwishingizi bicurizaho bityo umurenge umenye abanyamuryango nyabo bataratanga mituweli abakwiye gufasha bamenyekane bafashwe.
Chairperson w’Urugaga rw’Abagore bagize Umuryango FPR Inkotanyi mu Kagari ka Muyange, Nirere Marion hamwe n’umwungirije bakase umutsima wo gusangira n’abanyamuryango
Uhagarariye Urugaga rw’abagore ba FPR Inkotanyi ku Murenge wa Kagarama n’Uhagarariye CNF nano bakase ku mutsima
Abakuriye Urugaga rw’abagore ba FPR Inkotanyi mu midudugu igize Muyange nabo bakase ku mutaima



























