Ubwo hasozwaga itorero Isonga ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara, Uturere n’Imirenge basezeranyijwe gukemurirwa ibibazo bigikoma mu nkokora imikorere y’akazi kabo.
Ni Itorero ryasojwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2023 bari bamazemo icyumweru batorezwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera aho bagaragaje ibibazo bibabangamiye birimo kuba badahabwa umwanya wo gusura imiryango yabo ndetse ngo hari n’ibindi bikorwa begekwaho badafitiye ubushobozi mu murenge.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, wari waje gusoza iri torero ryari riheruka mu mwaka wa 2017, yibukije aba bayobozi ko iterambere ry’igihugu ritagerwaho hatabayeho ubufatanye mu nzego zose. Yabasezeranyije ko agiye kuganira n’izindi nzego bakorana umunsi ku munsi kugira ngo ibibazo bagaragaje bibashe gushakirwa umuti.
Yagize ati: "Mukwiye gushyira umuturage ku Isonga muri cya cyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye, gisaba abayobozi bumva neza icyerekezo cy’igihugu, bafite imyumvire itandukanye n’ejo hashize. Turizera ko ibyo mwasangiriye hano bitazaba amasigaracyicaro ahubwo mugiye kubigeza ku baturage muyoboye kugira ngo habeho impinduka zikenewe."
Yakomeje agira ati: "Ibyo mwagaragaje nk’ibibazo turabizeza ko tugiye kubiganiraho n’izindi nzego dukorana umunsi ku munsi kandi twabonye ari byiza kandi bishoboka."
Bamwe mu bayobozi bitabiriye iri torero Isonga bemeza bavuga ko bize byinshi ndetse nabo ngo hari ibyo bagaragaje birenze ubushobozi bwabo, gusa ngo wabaye umwanya mwiza wo kongera kuganira no kwibukiranya inshingano zabo n’urugamba rwo gukora cyane mu cyerekezo cy’Igihugu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze, Bisengimana Janvier, yagize ati: "Tugiye kongera imbaraga mu byo dukora ariko nanone twahize ko tugiye gufasha abaturage bakiri mu bukene kubuvamo dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa ku buryo mu myaka ibiri bizaba byakemutse. Tugiye gufasha kandi abaturage bageze igihe cyo gufata indangamuntu na byo bizagera mu kwa kabiri byararangiye."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Dr Umuhoza Rwabukumba akaba anahagarariye abandi ba Gitifu bose yashimangiye ko ibyo bize bagiye kubyongera mu byo bakoraga ndetse ngo nabo bizeye ko ibibazo bagaragaje bizigwaho bigahabwa umurongo.
Muri iri torero kandi Abanyamabanga Nshingwabikorwa bishatsemo ubushobozi bw’amafaranga asaga miliyoni enye, zaguzwemo inka eshanu zagabiwe bamwe mu baturage batishoboye batuye mu murenge ikigo cy’ubutore cyubatsemo, andi mafaranga asigaye azubakirishizwa undi muturage utishoboye.
Abagabiwe inka bashimiye Perezida Kagame ndetse bamwizeza ko biteguye gukomeza kumushyigikira ngo kuko akomeje kubageza kuri byinshi.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa bitabiriye itorero Isonga ni 436 barimo ab’Imirenge, Uturere, Intara n’Umujyi wa Kigali, bahize gukomeza gushyira Umuturage ku Isonga.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

















