Nyuma y’ubusabe bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Gukumira Ibiyobyabwenge, imaze gukura urumogi, Cannabis, ku rutonde mpuzamahanga rw’ibiyobyabwenge bikomeye rwashyizweho mu masezerano yo mu 1961.
Ku wa gatatu tariki ya 2 Ukuboza 2020 ni bwo iyi komisiyo yemeje uwo mwanzuro, The New York Times dukesha aya makuru ivuga ko bigiye guca inzira yagutse ku bushakashatsi kuri iki kimera no kugikoramo imiti ku bwinshi.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku rumogi (cannabis consulting firm Global C), Jessica Steinberg, yavuze ko iri tangazo ry’Umuryango w’Abibumbye ari andi mateka yanditswe ku isi, ku kimera gikomeye gutyo mu bihugu bitari bike.
Yagize ati “Ikintu nk’iki ntikivuze ko noneho rugiye kwemerwa ku isi yose, ariko mu by’ukuri ni andi mateka yanditswe.”
Hari ibihugu byinshi byari bisanzwe bidafata urumogi nk’ikiyobyabwenge, hari ibyashyizeho amategeko yemerera ikoreshwa ry’urumogi mu kwishimisha (recleational marijuana), hari n’ahandi henshi bemereye kurukoresha ku mpamvu z’ubuvuzi.
Nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari Leta 15 zamaze kwemera ikoreshwa ry’urumogi ku mpamvu zo kwishimisha, mu gihe izigera kuri 35 zemereye ikoreshwa ry’urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi gusa.
Foto/Loulou d’Aki for The New York Times
Turebeye nko mu Rwanda, kugeza ubu Urumogi ruza mu biyobyabwenge bikomeye, byangiza ubuzima bwo mu mutwe, ndetse n’ubifatanywe ahanwa bikomeye bikageza no ku gihano k’igifungo cya burundu ku bicuruza byambukiranya umupaka no kubiha umwana muri ubwo bucuruzi.
Gusa mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, yemeje amabwiriza yerekeye ihingwa, itunganywa n’iyohereza mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu buvuzi, birimo n’urumogi.
Icyo gihe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yagaragaje ko icyatumye u Rwanda rwinjira muri ubu buhinzi, ari ugutanga umusanzu warwo mu bushakashatsi ku miti ndetse no gukomeza gushaka icyateza imbere ubukungu bw’igihugu.
Ati “Bimwe muri ibi bimera byifashishwa mu gukora imiti yahangana n’indwara nk’isereri, isesemi, abarwaye kanseri, ababana n’ubwandu bwa SIDA n’ibindi. Ni ibintu kandi byakwinjiriza igihugu bigatanga imirimo. U Rwanda rero ntabwo rwifuza gucikanwa muri uru rwego, atari ugushakamo amafaranga gusa ahubwo bigamije no guteza imbere ubuvuzi.”
Byigeze no kugarukwaho n’umwe mu badepite mu nteko ishinga amategeko agaragaza ko hakigwa uburyo bwo kuba igihugu cyakemera guhinga urumogi rukaba rwakoreshwa mu bintu bimwe na bimwe nk’ikimera kizwi ko kivamo imiti.


















