Wednesday . 9 September 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 28 August » Itangazo ryo gutanga isoko – read more
  • 21 August » G.S MATYAZO: Itangazo rihamagarira gupiganira amasoko – read more
  • 21 August » Abaturiye pariki y’Igihugu y’Ibirunga na Gishwati barishimira umusaruro uturuka mu bukerarugendo – read more
  • 24 July » Abanyamakuru basabwe kwirinda kubogama mu gihe bakora inkuru – read more
  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more

Ushobora kurenga guhabwa Impeta y’Ishimwe ukagirwa Intwali y’Igihugu-CHENO

Friday 27 January 2023
    Yasomwe na

Umwanditsi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, CHENO rutangaza ko ibikorwa by’umuntu bishobora gutuma ahabwa ishimwe ry’Igihugu ariko bikarenha bikamugira Intwari y’igihugu.

Bisobanurwa n’Umushakashatsi muri uru rwego, Rwaka Nicolas, uvuga ko kugira ngo ibyo umuntu yakoze bimugire intwari y’igihugu bisaba ubushakashatsi bwimbitse kandi bisaba igihe kidahubukiwe.

Agira ati: "Reka mfate urugero, ushobora guhabwa impeta y’ishimwe wenda nk’urugero mu guhagarika Jenoside, ariko bikaza kugaragara yuko ashobora kuba koko ibikorwa yakomeje gukora byiza byamujyana no mu rwego rw’Intwali, akarenga guhabwa impeta y’ishimwe noneho akagirwa n’Intwari y’Igihugu."

Uhabwa impeta y’ishimwe ni uwakoze ibikorwa by’Indashyikirwa bifitiye abantu akamaro, bikwiye kuba urugero rwiza abantu bahora bafatiraho.

Intwali yo ni uwakoze ibikorwa by’Indashyikirwa, by’Akataraboneka kandi byagiriye benshi akamaro, akenshi rimwe na rimwe bakaba bahara n’Ubuzima bwabo.

Kugeza ubu kugira Intwari y’igihugu nta kindi kimenyetso bijyana mu gihe uhawe impeta y’ishimwe agira ikimenyetso kibiherekeza asigira n’umuzungura we mu gihe atakiriho kigakomeza kubungabungwa yagikoresha ibinyuranye kigasubizwa urwego CHENO rwagitanze.

Abana b’i Nyange

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru