By Imfurayabo Pierre
Ikipe ya FC Seoul yo muri Korea y’Epfo, yasabye imbabazi nyuma yo gushinjwa gukoresha ibipupe byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina, ikabishyira mu myanya y’abafana.
Ku Cyumweru nibwo FC Seoul yakiriye Gwangju FC ndetse amafoto yagaragaje ibibumbano “mannequins” byambitswe udupfukamunwa biri ahagenewe kwicara abantu mu gihe stade ya Seoul nta bafana yari yemerewe kwakira kuri uwo mukino.
Bimwe muri ibi bibumbano byari byampaye imipira iriho ikirango cya SoloS cy’ikigo cya Dalcom kigurisha ibipupe byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina.
Ibi byakiriwe mu buryo butandukanye n’abafana ndetse no mu itangazamakuru, bituma FC Seoul yandika itangazo isaba imbabazi, ivuga ko ibi bipupe byakoreshejwe ntaho bihuriye n’ibipupe byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina, gusa yemera ko ikigo cyabitanze gisanzwe gikora ibyo bindi.
Iti “Twiseguye ku bafana kubera impungenge twabateje. Twemeje kuva mu ntangiriro ko nta sano bifitanye n’ibipupe byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina.”
“Icyifuzo cyacu kuva tugitangira kwari ugutuma abantu bishima nyuma y’uko hemejwe ko imikino izabera mu muhezo kubera Coronavirus.”
“Tutitaye kuri ibyo, turashaka kongera gusaba imbabazi abantu bose bakunda kandi bashyigikiye FC Seoul. Tuzakomeza gukora ibiganiro by’uburyo twakemura ibibazo bijyanye nabyo kandi tuzashyira ingufu mu gukumira ibyo bibazo mu gihe kiri imbere.”
Ibi bibumbano byari 30, 28 muri byo byari iby’igitsina gore mu gihe ibindi bibiri byari iby’igitsinda gabo. Byari byambaye udupfukamunwa ndetse byari byatandukanyijwe hakurikijwe amabwiriza yo guhana intera.
Byari bifite ibyapa byamamaza icyo kigo cya Dalcom, bamwe mu banyamideli bacyo na zimwe mu mbuga za interineti zerekanirwaho amashusho y’urukozasoni nk’uko byagaragajwe n’abafana bakurikiraniraga umukino kuri interineti, batabyishimiye bigatuma ikipe ibisabira imbabazi.
Umwaka mushya w’imikino muri Koreya y’Epfo watangiye tariki ya 8 Gicurasi nyuma y’uko wagombaga gutangira muri Gashyantare, wigizwa inyuma amezi abiri kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi, ariko nta bafana bemewe.
Amakipe yahisemo gukoresha ibyapa by’ubwoko butandukanye kugira ngo bisimbure abafana, aho basanzwe bicara.
FC Seoul yatsinze uwo mukino ku gitego 1-0.