Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Uwimana Jeannette ufite ubumuga yaje mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022

Sunday 27 February 2022
    Yasomwe na

Ntibyari bisanzwe ariko inzozi zabaye impamo,
Uwimana Jeannette, ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yaje mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Nyampinga w’u Rwanda, Miss Rwanda 2022.

Ni nyuma yo guhantana muri 70 banyuze imbere y’akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022, mu gutaramo cyabereye i Gikondo muri Expo Ground ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Gashyantare 2020.

Cyitabiriwe n’ibihumbi by’Abanyarwanda barimo ababyeyi, inshuti, abavandimwe n’abafana b’abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2022.

Aba bakobwa batoranyijwe ni bo bemerewe kwinjira mu Mwiherero uzabera muri La Palisse Hotel Nyamata kuva ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Aba bakobwa bazamara ibyumweru bibiri bahabwa amasomo atandukanye agendanye n’amarushanwa y’ubwiza, uburere mboneragihugu, indangagaciro z’umuco Nyarwanda, kirazira n’ibindi.

Biteganyijwe ko Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 uzasimbura Ingabire Grace ufite ikamba rya 2021, azamenyekana ku wa 19 Werurwe 2022.

Uwimana Jeannette yishimiye kubona umuhate we no kwitinyuka nk’ufite ubumuga bikomeje kumuhira

Nshuti Muheto Divine wavugishije benshi nawe ari mu binjiye mu mwiherero

Kwinjira mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022, kuri Miss Uwimana, byatumye n’ubuyobozi butegura iri rushanwa ryihutira kwinjiza umusemuzi w’ururimi rw’amarenga mu kanama nkemurampaka, ari we Fidèle Irizabimbuto usanzwe akora ako kazi kuri televiziyo y’igihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru