Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Yasanzwe mu murima yishwe bikekwa ko yari yaje kwiba imyaka

Monday 8 May 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Nyakirutimana Alfred

Umurambo w’umugabo wasanzwe mu murima uherereye mu mudugudu wa Gihungwe mu kagari ka Kigenge, umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bikekwa ko yishwe na nyir’umurima.

Ni urupfu rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ku byaraye bibaye mu ijoro.

Nyiri uyu murima avuga ko yarasanzwe aziko hari abajya baza kumwiba imyaka mu murima ahitamo kujya ajya kurara mu murima we, maze iri joro haza abantu barenze umwe bari bagamije kwiba ibishyimbo byeze, arwana nabo abasha gusigarana umwe maze aramutemagura kugeza ashizemo umwuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzahaha bwana Niyibizi Jean de Dieu avugana n’ikinyamakuru mamaurwagasabo yavuze ko uyu mugabo wapfuye batahise bamenya amazina ye gusa ngo urwego rw’ubugenzacyaha bwatangiye iperereza ngo bamenye byinshi ku rupfu rwe.

Yagize ati: ”Yego, amakuru y’urupfu rw’uwo mugabo twayamenye, yaraye aje kwiba mu murima maze asanga nyirawo yawurayemo baragundagurana birangira amutemaguye ashiramo umwuka.”

Akomeza avuga ko iperereza ryatangiye ku rupfu rw’uyu mugabo.

Ati: "kugeza ubu ntituramenya imyirondoro ye gusa RIB yatangiye iperereza”.

Ubwo twakora iyi nkuru umurambo w’uyu mugabo wari ukiri aha yiciwe kandi urwego rw’ubugenzacyaha rwari rutarahagera.

Muri iyi minsi ubujuru buri kuvugwa hirya no hino, abenshi bakabuhuza n’ubukene.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru