Yanditswe na Nyakirutimana Alfred
Umurambo w’umugabo wasanzwe mu murima uherereye mu mudugudu wa Gihungwe mu kagari ka Kigenge, umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bikekwa ko yishwe na nyir’umurima.
Ni urupfu rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ku byaraye bibaye mu ijoro.
Nyiri uyu murima avuga ko yarasanzwe aziko hari abajya baza kumwiba imyaka mu murima ahitamo kujya ajya kurara mu murima we, maze iri joro haza abantu barenze umwe bari bagamije kwiba ibishyimbo byeze, arwana nabo abasha gusigarana umwe maze aramutemagura kugeza ashizemo umwuka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzahaha bwana Niyibizi Jean de Dieu avugana n’ikinyamakuru mamaurwagasabo yavuze ko uyu mugabo wapfuye batahise bamenya amazina ye gusa ngo urwego rw’ubugenzacyaha bwatangiye iperereza ngo bamenye byinshi ku rupfu rwe.
Yagize ati: ”Yego, amakuru y’urupfu rw’uwo mugabo twayamenye, yaraye aje kwiba mu murima maze asanga nyirawo yawurayemo baragundagurana birangira amutemaguye ashiramo umwuka.”
Akomeza avuga ko iperereza ryatangiye ku rupfu rw’uyu mugabo.
Ati: "kugeza ubu ntituramenya imyirondoro ye gusa RIB yatangiye iperereza”.
Ubwo twakora iyi nkuru umurambo w’uyu mugabo wari ukiri aha yiciwe kandi urwego rw’ubugenzacyaha rwari rutarahagera.
Muri iyi minsi ubujuru buri kuvugwa hirya no hino, abenshi bakabuhuza n’ubukene.