Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

RUSIZI: ABIVURIZA NYABITIMBO BABANGAMIWE N’IBURA RYA AMBULANCE

Tuesday 30 May 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ntakirutimana Alfred

Abagana ikigo nderabuzima cya Nyabitimbo cyo mu Karere ka Rusizi bavuga ko bagorwa no kubona Imbangukiragutabara (Ambulance) ku buryo bamwe babyarira mu nzira abandi bakaba bahasiga Ubuzima.

Babwiye umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ko bikunze kuba iyo boherejwe ku bitaro by’akarere bya Mibilizi.

Ni ikibazo bavuga ko kigiye kumara amezi arenga arindwi, kikabangamira cyane abagore batwite, abarwaje abana kimwe n’abandi baturage iyo boherejwe ku bitaro by’akarere.

Mukamasabo Christine yagize ati: ”Nageze ku kigo nderabuzima nari ntwite inda irandya abaganga bahamagara ambulance iratinda uwo muganga arambwira ngo ’gusaba ni ugusaba ntacyo twakora’,mbonye ngiye gupfa nahise mfata moto ingeza Mibirizi nyishyura amafaranga ibihumbi icumi."

Yongeyeho ati: "Nyuma baje kumbaga mbyara abana babiri ndataha, haciye igihe gito babana bararwara mbajyana ku kigo nderabuzima nubundi batwohereza i Mibirizi turongera duhura na cya kibazo cyo kubura ambulance. Nahageze saa munani z’amanywa baravuga ngo ambulance yabuze baba babashyize ku mashini ibongerera umwuka abana barahaguma, bakomeza guhamagara ku bitaro ngo bohereze ambulance irakomeza irabura, twaraharaye ambulance yahageze mugitondo saa mbiri”.

Byagenze gute kugira ngo iki kigo nderabuzima kibure ambulance?

Tariki ya 4 /10/2022 ambulance iki kigo cyifashishaga mu gutwara abarwayi yakoze impanuka aho abagera kuri 5 bayiguyemo barimo na bamwe mu baforomo bakoraga kuri iki kigo cya Nyabitimbo.

Kuva ubwo iki kibazo cyahise gitangira, gusa abaturage basanzwe bagana iki kigo nderabuzima bifuza ko bahabwa indi ambulance izajya ibafasha.

Rukeratabaro Theoneste yagize ati: ”Icyo nakwifuza ni uko batwoherereza ambulance ihora hano, umuntu yajya ahura n’akabazo gato k’uburwayi igahita imwirukankana bagatabarira hafi ubuzima bw’umuntu”.

Aha muri uyu murenge hari ibibazo bisa naho ari inkubirane, uretse ikibazo cy’imodoka y’abarwayi hari n’ikibazo cy’umuhanda utoroshye kuwugendamo n’ikinyabiziga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie avuga ko Imbangukiragutabara bayibona vuba kuko yatumijwe mu Mahanga.

Yagize ati: ”Ambulance barayibona vuba, hari iyo twatumije mu mahanga ku bufatanye na Enabel irahagera vuba”.

Nyamara nubwo ubuyobozi bw’akarere buvuga ibyo gutumiza indi, mu marembo y’ibitaro bya Mibilizi hari imbangukira gutabara 7 zahapfiriye, zabuze uwazisana.

Ikigo nderabizima cya Nyabitombo giherereye mu murenge wa Butare, umwe muri 18 igize aka karere ka Rusizi. Ni igice cy’imisozi ihanamye ku buryo inzira zijyayo zose zica mu misozi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru