Umuvugabutumwa muri Nigeria ari mu mazi abira nyuma yo kubwira abantu ko azi irembo ryabageza mu ijuru riri mu Majyepfo ashyira Iburengerazuba bw’icyo gihugu, ariko agashyiraho ko babanza gutanga amafaranga.
Pasitori Ade Abraham yarezwe muri polisi n’umwe mu nshuti ze za hafi, avuga ko uyo mu pasitoro yamuciye amafaranga 310.000 by’amanaira (amafaranga yo muri Nigeria), angana n’amadorari y’abanyamerika 750, kugira ngo bashobore kubona iryo rembo avuga ko riri mu mugi wa Araromi-Ugbeshi, mu ntara ya Ekiti.
Uyu muvugabutumwa yemereye BBC ko koko yabwiye abantu iby’iryo rembo, akavuga ko ari "Imana akorera" yarimweretse mu ntego yo kureba aho abanyetorero be bageze mu kwemera kwabo, ariko akavuga ko nta muntu n’umwe uramuha amafaranga.
Ishyirahamwe ry’Abakristu muri Nigeria ryasohoye itangazo ryikuraho uwo mupasitoro Ade Abraham, igipolisi cyo mu ntara ya Ekiti nacyo kikaba cyegeranyije inzandiko z’inshuti ze mu rusenegro rwe kikaba cyatanguye iperereza.
Urusengero rwa Pasitori Ade Abraham rwahoze rufite ikicaro mu ntara ya Kogi, nyuma ryimukira mu ntara ya Kaduna, mbere yuko ryimukira mu Majyepfo n’abayoboke barwo, mu nkambi yubatse mu ntara ya Ekiti.





















