Mu biganiro byateguwe n’umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO), mu karere ka Rulindo, byahuriwemo n’imiryango itegamiye kuri Leta, abakuru b’amadini n’amatorero baganirijwe ko gukorera umuturage ubuvugizi,bijyana n’ubwuzuzanye n’ubuyobozi bwite bwa Leta, aho gufatwa nk’abpolisi cyangwa se ba mukeba mu guha serivise umuturage ku bijyanjye n’ubutabera.
Ibi biganiro mu minsi yashize byagiye bibera mu turere hafi ya twose mu ntara y’Amajyaruguru, sosiyete sivile yasabwe kumva ko ubuvugizi atari uguhangana.
Umukozi w’umuryango (Ihorere Munyarwanda) IMRO, Betina Muhimpundu , atangaza ko sosiyete sivile zitabereyeho guhangana n’ubuyobozi, ngo kuko abo bose icyo bakora ari uko umunyarwanda bavugira agira imibereho myiza, mu kumuha ubutabera .
Yagize ati: “ Sosiyete sivile ifite mu nshingano zayo gukora ubuvugizi , ariko nanone ntibereyeho guhangana n’ubuyobozi ku buryo mbese usanga umwe afatwa nk’aho ari mukeba wundi cyangwa se babanye nk’abahangana mu guha umuturage serivise nziza zo kumukorera ubuvugizi ,kugira ngo abone ubutabera, ahubwo haba guverinoma n’iyo sosiyete sivile, dukwiye gusenyera umugozi umwe,kandi niba hari abakora ubuvugizi , nabo bagaragaza icyo nakwita igitugu ,bumvisha umuyobozi ko bamufiteho ububasha bamutera ubwoba , abo bose bakwiye kujya bitwara mu bupfura kuko umuvugizi agomba kumva impande zombi agakora isesengura”.
Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro barimo Deliphine Uwambayingabire wo mu muryango Nyarwanda w’abagore bafite ubumuga, avuga ko bahungukiye ubumenyi bwinshi ku bijyanye no gusesengura ikibazo ndetse no kugiha umurongo,
Yagize ati: “ Twe dukora ubuvugizi ku bagore n’abakobwa bafite ubumuga, aha rero byatumye dusobanukirwa uburyo natanga ikibazo ni uko nabasha kugisesengura ku gira ngo kigere ku muyobozi ushoboye kukibonera igisubizo, kandi ni ngombwa rwose ko umuvugizi, aba umuntu wumva neza uwo akorera ko ari uwa Leta ndetse kuko umuturage akwiye kurenganurwa , ariko hatabayemo guhangana kwa sosiyete sivile n’inzego bwite za Leta, ibi ni bimwe mu bizatuma ubuvugizi bugera ku ntego yabwo, mu gutanga ubutabera”.
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko hari bamwe mu bakozi ba sosiyete sivile baza bagatera ubwoba abayobozi mu gihe bakora ubuvugizi .
Umwe muri bo ukorera mu murenge , Yagize ati: “ Hari umwe mubakora muri sosiyete sivile wigeze kuza hano ku murenge aje gusaba ko umuturage arangirizwa urubanza rwe maze mbona abikazemo cyane ku buryo yavugaga nabi , ariko kuri ubwo babonye ibiganiro noneho hari ikigiye gukorwa, mu guhindura imyumvire, iyi gahunda ni nziza”.
Abari bitabiriye ibiganiro by’umunsi umwe mu karere ka Rulindo ku wa 201/Nzeri 2019 bagera kuri 30, IMRO, ikaba ikorera mu turere, dutandukanye tw’igihugu tugera kuri 11, abagera kuri 320 bakaba barahawe amahugurwa mu buryo hakorwa ubuvugizi bitabangamiye ubuyobozi bwiyte bwa Leta ahubwo bagamije kuzuzanya.
NGABOYABAHIZI Protais.

















