Mu karere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma mu kagari ka Gishike, hari umuturage witwa Mukeshimana Marguerite uvuga ko atewe impungenge n’imodoka zitwara imyaka ku ikusanyirizo, zihora zikoma urutsinga rujyana umuriro mu nzu ye akaba ahorana umutima uhagaze ko umunsi umwe zizaruca bagahira mu nzu.
Mukeshimana Marguerite ni umukecuru twasanze mu karere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma mu kagari ka Gishike mu mudugudu wa Rwamushumba, avuga ko ahanyakishijwe n’imodoka nini zinyura mu mahanda zerekeza ku ikunyarizo ry’imyaka riri muri aka gace zihora zikoma urutsinga ruzajyana umuriro mu nzu ye akaba afite impungenge ko umunsi umwe urwo rutsinga ruzacika bagahira mu nzu.
Mukeshimana yagize ati”Ikibazo dufite n’icy’urutsinga ureba ruciye bugufi, imodoka ziza zirarusumba zifite uburemere bwinshi, ziraza zikarushikanura".
Uyu mukecuru avuga ko hari umuturanyi we izi imodoka ziherutse gucira urutsinga, kuri ubu uyu mukecuru akaba asaba ko urwo rutsinda rwazamurwa hejuru kuburyo imodoka zitakongera kurugeraho.
Ati”urw’abaturanyi izi modoka zararuciye barasakuza ubwo biba ngombwa ko nyine bararumanika, ubwo rero natwe tuba dufite impungenge zuko n’uru rwacu rwacika kuko ruri hasi cyane urabibona. Twe ntitwishoboye turi abasaza n’abakecuru bakaruzamuye bakarurenza imetero z’izo modoka zabo rukajya hejuru bakajya baruca munsi”.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG) ishami rya Nyanza Habimana Marcel, yabwiye Mamaurwagasabo TV ko bagiye gusuzumana iki kibazo uyu muturage agafashwa.
Ati”Icyo tugiye kumufasha ni ukugerayo tukareba, ntabwo navuga ngo turamufasha iki tutaragerayo, icya mbere ni visite twamara kugerayo tukareba ibishoboka akaba ari byo dukora. Ushobora gusanga wenda rwarigiye hasi tukaba twarwigiza hejuru cyangwa icyo turibwihutire ni ukugera kuri tere”.





















