Inteko Ishinga Amategeo, umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa gatatu yemeje itegeko rishya rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo nyuma yo kugezwaho raporo na Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ku isuzuma ryakoze ku mushinga w’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.
Ingengabitekerezo ya jenoside yari isanzwe ari icyaha gihanwa mu mategeko y’u Rwanda ndetse ibihano byayo biri mu gitabo cy’amategeko ahana.
Ibihano byatangwaga ariko byongeye gusubirwamo bituma ibihano by’ingengabitekerezo ya jenoside bishyirwa mu itegeko ridasanzwe rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.
Iri tegeko ridasanzwe kuri uyu wa gatatu, itariki 11 Nyakanga rikaba ryongeye gusesengurwa na Komite y’inteko ishinga amategeko ishinzwe ubumwe, uburenganzira bwa muntu no kurwanya jenoside.
Umuyobozi w’iyi komite, Francois Byabarumwanzi, yasobanuye ko iri tegeko ritazahana gusa abahakana Jenoside yakozwe mu Rwanda no mu mahanga ahubwo rizanahana abagerageza gushishikariza abandi gukora indi jenoside.
Hon. Francois Byabarumwanzi akaba yasobanuye ko ku cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, imyaka mike y’igifungo iteganyijwe ari itanu (5) kuko ibyaha bivugwa muri uyu mushinga w’itegeko ari ibyaha by’ubugome.
Yavuze kandi ko imyaka myinshi y’igifungo yagizwe irindwi (7) kugira ngo bihuzwe na Politiki nshya yo kugena ibihano, iteganya icyuho gito hagati y’ibyaha bito n’ibinini kugira ngo hatazamo amarangamutima mu kubigena.
Naho Ku byaha bifitanye isano na Jenoside, Hon Byabarumwanzi yasobanuye ko hateganyijwe ibihano kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icyenda (9) cyangwa kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka icumi n’itanu (15).


















