Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Gakenke:Abagore n’urubyiruko 206 barangije amasomo y’imyuga bahawe ibikoresho (toolkits)bifite agaciro ka miliyoni 99 Frw

Friday 18 May 2018
    Yasomwe na

Abagore n’urubyiruko barasabwa kubyaza umusaruro ibikoresho bahawe bikarushaho kubafasha kwiteza imbere bityo bakagabanya umubare w’abantu badafite akazi. Ibi abagore n’urubyiruko bose hamwe basaga 206 babisabwe ubwo bahabwaga ibikoresho (toolkits) nyuma yuko barangije amashuri y’imyuga itandukanye.

Iyinama yateranye mu karere ka Gakenke mu murenge wa Gakenke mu kagari ka Buheta ho mu mudugudu wa Karorero, y’ashishikarije abagore batuye mu aka karere kwitabira amatora y’abadepite bayagizemo uruhare ndetse bagatora ab’ingirakamaro.

Abahawe ibikoresho, ni abagore n’urubyiruko bavuye mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gakenke barangije amasomo y’imyuga mu bubaji, ubudozi, ubwubatsi, gusudira, gusuka n’ibindi.

Ubuhamya bwa bamwe mu bahawe iyi nkunga mbere bugaragaza ko abayikoresheje neza yabafashije kwiteza imbere.

Uwase Aimeline mu buhamya bwe yavuze ko yahawe imashini idoda none yayibyaje umusaruro ubu yiguriye izindi 3 aziha abamudodera ubu abahemba umushahara uri hagati ya 50,000 na 80000 kuri buri muntu buri kwezi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu Aime Francois Niyonsenga yasabye abahawe ibikoresho ko batera ikirenge mu cyabababanjirije bakabibyaza umusaruro.

Ati “Abahawe ibikoresho bababanjirije babikoresheje neza, namwe musabwa kubibyaza umusaruro rasabwa kubikoresha neza bikababyarira umusaruro namwe mugatangira gutanga akazi mukarwanya ubushomeri.
Bamwe mu bahawe ibi bikoresho bavuga ko bigiye kubafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize bityo bibafashe kwiteza imbere.

Muhawenimana Julienne yize gutunganya imisatsi akaba yahawe ibikoresho bya salo. Yemeza ko agiye gushing salo ye.
Ati “ Nakoreraga abandi kuko nari ntaragira ubushobozi bwo kugura ibikoresho bikenerwa muri salo, ariko ubwo mbibonye ngiye gushinga salon yanjye bityo niteze imbere”.
Komiseri mu Nama y’Igihugu y’Abagore ushinzwe Ubukungu Mukakigeri Daphy yasabye abagore n’urubyiruko kurushaho gukoresha neza ibi bikoresho bahawe bakava mu bindi bikorwa byose bididindiza iterambere kuko iyo uteje imbere umugore uba uteje imbere umuryango,ndetse n’igihugu muri rusange”.

Yagize Ati “Abagore bareke kwitinya bagane amashuri y’imyuga, kuko nabo barashoboye….iterambere ry’umugore rituma n’umugabo ndetse n’urugo muri rusange batera imbere”

Ibikoresho byatanzwe uyu munsi byatanzwe na BDF mu rwego rwo kurushaho gukangurira abagore n’urubyiruko kugana amashuri y’imyuga bityo bakiteza imbere.
Ibikoresho byatanzwe bifite agaciro ka miliyoni 99 Frw. MU karere ka Gakenke ibikoresho byahawe abagore n’urubyiruko 206 baje biyongera ku bandi 200 babihawe mbere. Mu gihugu hose abasaga 4,500 bamaze guhabwa ibi bikoresho mu gihe cy’imyaka itatu.

Komisiyo nkuru y’Inama y’igihugu y’abagore irashishikariza abagore batuye mu aka karere kwitabira amatora y’abadepite bayagizemo uruhare ndetse bagatora ab’ingirakamaro.

Manda y’abadepite imara imyaka itanu, abaherukaga batowe mukwa 8 mu mwaka 2013, andi matora nkaya azaba tariki ya 4 nyakanga 2018.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru